• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), witwa Ruhamya Kainerugaba, yashyizwe ku mugaragaro mu basirikare bafite ipeti rya Second Lieutenant (Sous-Lieutenant), nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare.

Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Uganda, rizwi nka Uganda Military Academy Kabamba, riherereye mu karere ka Mubende, ku wa 20 Ukwakira 2026. Wayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akana Umugaba Mukuru  w’ikirenga  wa UPDF  ndetse witabiriwe na se wa Ruhamya, Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru  wa UPDF , hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba gisirikare.

Ruhamya Kainerugaba yari yarinjiye mu Ngabo za Uganda mu 2025, afite ipeti rya Private, mbere yo koherezwa kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza.

Ku wa 5 Kanama 2026, Ruhamya yasoje amasomo y’igihe cy’ibyumweru 44 muri iri shuri rizwiho guhugura abayobozi b’ingabo. Amasomo yahabwaga yari agamije kumwongerera ubumenyi mu buyobozi bwa gisirikare, amayeri y’urugamba, imyitozo yo ku rugamba no gutegura ibikorwa bya gisirikare.

Nyuma yo gusoza ayo masomo, yasubiye muri Uganda aho yakomereje mu mahugurwa yo kumwongerera ubushobozi bwo kuyobora abasirikare, mbere yo guhabwa ipeti rya Second Lieutenant mu muhango wabereye i Kabamba.

Kwinjira kwa Ruhamya mu rwego rw’abasirikare bafite ipeti rya ofisiye bikomeje amateka y’umuryango we mu gisirikare cya Uganda.

Se, Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yize muri Royal Military Academy Sandhurst, aho yarangirije amasomo mu mwaka wa 2000. Nyuma yaho yakomeje imirimo ye mu Ngabo za Uganda, kugeza ubwo agizwe Umugaba Mukuru wazo.

Ruhamya kandi ni umwuzukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka myinshi ayobora Uganda.

Mu muhango wabereye i Kabamba, Ruhamya yari kumwe na Andrew Bakira Ruyondo, undi Munya-Uganda na we wasoje amasomo muri Sandhurst mu Kanama 2026.

Biteganyijwe ko aba basirikare bazakomeza inshingano zabo mu Ngabo za Uganda, nyuma yo guhabwa amapeti abemerera gukora imirimo y’ubuyobozi mu rwego rwa gisirikare.

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments