Umuhanzikazi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje
igitaramo yise “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night”, azakorera muri Kigali
Serena Hotel ku wa 12 Ukuboza 2026, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka
40 amaze avutse n’imyaka isaga 20 amaze mu muziki.
Uyu
muhanzikazi yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,
agaragaza ko iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo gushimira Imana ku
bw’urugendo rw’ubuzima bwe, ibyo yanyuzemo n’aho yamugejeje.
Mu butumwa
yaherekeresheje itangazo ry’iki gitaramo, Aline yagize ati: “Hari ibihe ugera
mu buzima ukareba aho Imana yagukuye, ibyo yakunyujijemo n’aho ikugejeje,
umutima ukavuga uti: NDANYUZWE!”.
Yakomeje
atumira abakunzi be kuzifatanya na we muri iri joro yise “Ndanyuzwe
Thanksgiving Gala Night”, riteganyijwe ku wa 12 Ukuboza 2026, muri Kigali
Serena Hotel. Ndanyuzwe, ni yo ndirimbo ye yamenyekanye cyane kuri YouTube,
kuko abarenga miriyoni enye bamaze kuyireba.
Yagaragaje
ko atari igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gushima Imana,
gusangira ibyishimo no kwibuka ibihe byiza byaranze urugendo rwe.
Abazacyitabira
bazahabwa umwanya wo kunyura kuri red carpet, igitambaro gitukura, gusangira
amafunguro ateguye mu buryo bwihariye, kumva umuziki uririmbwa imbonankubone na
Aline n’itsinda rye, ndetse hakazabaho n’ibindi bikorwa byihariye birimo
n’impano.
Aline
Gahongayire ni umwe mu bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho amaze
imyaka isaga 20 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.