Umuryango w’Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne witabye Imana mu
gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026 azize uburwayi
watangaje ko wateguye igitaramo cyo kumwizihiza ndetse no kumusezeraho bwa nyuma .
Mu butumwa
umuryango washyize watangaje ko kuri uyu
wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 ko wateguye umugoroba wo kumutaramira
no kumusezeraho bwa nyuma .
Hifashishijwe
ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ku mbuga
nkoranyambaga, uwo muryango wamenyesheje abakunzi b’uwo umuhanzi igihe hazabera
igitaramo cyo kumutaramira bwa nyuma.
Ubwo butumwa
bwagiraga buti: “Umuryango wa Karahamuheto Philippe uramenyesha inshuti
nk’abavandimwe ko ijoro ryo gutaramira umubyeyi Suzanne riteganyijwe kuri uyu
wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.”
Ni igitaramo
bazakora mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne wafashije
benshi kwizihirwa binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye. Ni igitaramo bagaragaje
ko kizabera i Remera munsi ya Alpha Palace ahari hasanzwe habera ikiriyo.
Yagize
uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki gakondo, ndetse aba umwe mu bashinze
Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gushyigikira
urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uyu muhanzi
yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1973, ahunze itotezwa
ryakorerwaga Abatutsi. Yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
mbere yo gukomereza mu Bubiligi.
Nubwo yamaze
imyaka myinshi mu mahanga, Nyiranyamibwa Suzanne yakundaga kugaragaza ko nta
gihugu yigeze akunda kurusha u Rwanda. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gutaha
mu gihugu cye kugira ngo abe ari ho asazira.
Nyiranyamibwa
Suzanne yavukaga mu muryango w’abana icyenda, akaba yari umubyeyi w’abana bane.
Uretse indirimbo
gakondo, Nyiranyamibwa Suzanne yagize uruhare mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ndirimbo
ze zizwi harimo ‘Ese mbaze nde?’, igaragaza intimba yatewe na Jenoside yakorewe
Abatutsi n’ingaruka yasigiye Abanyarwanda.