• Imyidagaduro / IBITARAMO

Itorero Inganzo Ngari mu gihe rigeze kure Imyiteguro y’igitaramo “ Umurange w’Ingazo” cyo kwizihiza imyaka 20 ishize rishinzwe  kizabera  muri BK Arena tariki 21 Ugushyingo 2026  ryasabye  abakunzi baryo  gukomeza kugura amatike ku bwinshi kuko yamaze  kugera  hanze

Nkuko  twabitangarijwe na Serge  Nahimana  Umuyobozi w’Itorero  inganzo Ngari yasabye abakunzi b’Inganzo ngari ndetse n’umuziki w’injyana Gakondo  kugura amatike yabo hakiri kare  kuko yamaze kugera kw’isoko  mu  byumweru bibiri bishize kandi akaba akomeje kugurwa cyane ku buryo  umunsi w’igitaramo hari abashobora kuzabura uko baza kwihera ijisho imwe mu mikino n’ibyino bateguriwe n’itorero ryabo  bakunda .

Tumubajije  ku bijyanye n’imyiteguro  Serge yadutangarije ko  bo imyiteguro  bayigeze kure cyane kuko bamaze amezi  atari munsi  y’atandatu bitegura kuko mu rwego rwo kwerekana ubuhanga bamaranye imyaka 20 mu muziki gakondo  bateguye ibintu byinshi cyane kugira abakunzi babo bazishime .

Amwe mu mateka y’Itorero Ingazo Ngari

Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda akoresha imbyino, indirimbo n’ubuhanzi gakondo mu gusigasira no kumenyekanisha umuco Nyarwanda.

Ryashinzwe mu 2006, ritangira urugendo rwo kugeza umuco ku rubyiniro mu buryo bugezweho ariko budatakaje umwimerere.

Mu myaka imaze, Inganzo Ngari yagiye itegura ibitaramo byibanda ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro n’umuco warwo.

Kuva mu 2009, ryakoze ibitaramo birimo ‘Inganzo Twaje’, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’, ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’ ndetse na ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.

Mu 2015, ryakoze igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, cyibanze ku mateka y’Umwami Ruganzu I Bwimba, mu gihe mu 2018 ryateguye ‘Urwamazimpaka’. Mu 2023, ryagarutse ku mateka y’u Rwanda mu gitaramo ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments