Mbabazi
Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje
ko yiyemeje kwisubiza imbaraga, urumuri n’amahoro bye, ashimangira ko yahisemo
gushyira imbere ubuzima bwe bushya, asaba abantu kubaha impinduka arimo no
kumuha umwanya wo gukomeza urugendo rwe.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukirira ubutumwa avuga ko hari ibyo
yiyemeje guhindura mu buzima bwe, birimo kwisubira, kurekura ibitari ibye no
kongera kwita kubuzima bwe, ibyiyumvo bye n’amahoro ye.
Mu butumwa
bwe , Shaddyboo yagaragaje ko yiyemeje kwisubiza ibyo yahaye abandi, birimo
igihe, imbaraga, n’umwanya we, yaba yarabikoze abizi cyangwa atabizi.
Yagize ati: “Nisubije imbaraga zanjye. Nisubije urumuri
rwanjye. Nisubije ububasha bwanjye.”
Yakomeje ashimangira ko ibitari ibye agomba kubirekura,
iby’abandi na byo akabibasubiza, agaragaza ko yahisemo kongera gushyira imbere
ibyubaka ubuzima bwe.
Ati: “Ibitari ibyanjye ndabirekura. Iby’abandi mbisubize
ba nyirabyo.”
Shaddyboo kandi yagarutse ku itandukaniro riri hagati
y’abantu, agaragaza ko nubwo bashobora gusangira umubiri ariko ibitekerezo,
umwuka n’ubugingo byabo bishobora kunyura mu nzira zitandukanye.
Yagize ati: “Dushobora gusangira umubiri umwe, ariko
ibitekerezo byacu, imyuka yacu n’ubugingo bwacu bikanyura mu nzira
zitandukanye. Umubiri ni igikoresho gusa, ubugingo bwo ni isi yabwo bwite.
Ntuzigere ubivanga.”
Shaddy boo yikomye abakomeje kumwandikira bamubaza uko
ameze bagaragaza ko bahangayikishijwe n’impinduka bamubonaho, abasaba kumureka
agafata umwanya wo kwiyubaka no gukomeza ubuzima yahisemo.
Uyu mubyeyi w’abakobwa babiri yavuze ko atakiri mu buzima
yari asanzwe amenyerewemo.
Yavuze ko kuri ubu yibanze ku bijyanye n’iyobokamana,
amateka, ubumenyi no kubaka ibintu bifite akamaro, asaba abantu kutamuhatira
gusubira mu mibereho yari asanzwe abamo.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ntushobora gusenya amahoro
y’umuntu, hanyuma ngo ukomeze kugaruka umubaza niba ameze neza. Rimwe na rimwe,
abantu bakeneye kurekwa bakabona umwanya wo gukira, gukura no guhinduka abantu
bashya.”
Yakomeje asaba abantu kumuha ituze, bakirinda gukomeza
kumuhamagara cyangwa kumwandikira bavuga ko bahangayikishijwe na we, mu gihe
batubaha amahitamo ye mashya.
Ati: “Ntugahangayikishwe na we. Mureke ashake amahoro
ye. ahitemo ubuzima butandukanye n’ubwo yari asanzwe abamo, bufite intego
nshya.”
Shadboo yakomeje asaba abantu, kumureka agakomeza ubuzima
bwe mu mahoro, agaragaza ko afite byinshi agomba gukora kandi ko imbaraga ze
yazerekeje ku hazaza he.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yashimangiye ko yongeye
kwiyumva nk’umuntu wuzuye kandi ufite umudendezo, agira ati: “Nduzuye. Mfite umudendezo. Nongeye kuba njye
ubwanjye.”