Umuhanzikazi
Bwiza Emerance n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, bashyize akadomo ku
rukundo rwabo, basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro
by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatanu tariki ya 23
Ukwakira 2026.
Gusezerana
kw’aba bombi ni inkuru yari imaze iminsi itegerejwe n’abakurikiranira hafi
imyidagaduro nyarwanda, nyuma y’ibihuha n’amakuru yavugwaga ku mubano wabo.
Kuri iyi nshuro, bahisemo gutera intambwe ikomeye, biyemeza kubana nk’umugore
n’umugabo imbere y’amategeko.
Umubano wa
Bwiza na Uhujimfura watangiye gukura mu gihe bakoranaga mu bikorwa bya muzika.
Kuva mu 2021, ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki, Uhujimfura yabaye
umujyanama we, bakomeza gukorana bya hafi mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi
mikoranire yaje kurenga imipaka y’akazi, umubano wabo urakomera kugeza ubwo
bafashe icyemezo cyo kubana akaramata.
Muri Kanama
2026, Bwiza na Uhujimfura bagiriye urugendo i Burayi, aho bizihirije isabukuru
y’amavuko y’uyu muhanzikazi. Amakuru avuga ko urwo rugendo rwagize uruhare mu
gufata icyemezo cyo kurushinga, nubwo icyo gihe batari babitangaje ku
mugaragaro.
Amakuru
dukesha bamwe mu nshuti zabo za hafi nuko aba bombi bamaze no kumvikana ku
matariki y’indi mihango y’ubukwe bwabo, gusa bakaba batarayatangaza.
Nubwo
yinjiye mu buzima bushya bw’urushako, Bwiza aracyafite ibikorwa bya muzika
akomeje kwitaho. Mu byo ateganya harimo igitaramo azakorera i Lusaka muri
Zambia, ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko azahurira ku rubyiniro na
Bruce Melodie.
Bwiza
Emerance ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kwigaragaza mu ruhando rwa
muzika, binyuze mu bihangano bye no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Gusezerana
kwe na Uhujimfura Jean Claude byongeye gushyira umubano wabo mu biganiro
by’abakunzi b’imyidagaduro, mu gihe benshi bategereje kumenya igihe n’uko indi
mihango y’ubukwe bwabo izaba iteye.