Umuhanzi Byiringiro Flavien
uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka SA Drip
wamenyekanye mu ndirimbo nka Ziri Cheap
na Nkopeza yakoranye na Ama G The Black
nyuma y’igihe kini atagaraga yahuje imbaraga na Generous44
bakorana indirimbo nshya bise
Driver iri mu njyana ya Afrobeat
Uyu musore
ukir muto mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu yamuganirije ku
rugendo rwe muri muziki kuva yamenya ko afite impano yo kuririmba .
Yagize ati “ natangiye kumenya ko mfite impano y’umziki
ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuyei Butare aho yahuye n’umwarimu
wamufashije gukomeza guteza imbere impano ye ari naho byaje kurangira yinjiye mu buhanzi
nubwo urwo rugendo rutari rworoshye
yakomeje gukoresha inkufu ze zose kugira ngo arebe ko yazagera ku nzozi ze .
Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2019 aribwo yabashije kujya muri Studio akora indirimbo
ye ya mbere yise I love ariko bikaza kurangira itamenyekanye kubera bya bibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo by’ubushobozi buke, Ariko ntiyacitse intege yakomeje kugerageza ashyira hanze iya kabiri
yise Linda nayo bigenda gutyo afata gahunda yo kuba ahagaritse umuziki mu gihe cy’Imyaka 4 yose adakora umuziki kubera icyo kibazo cy’ubushobozi.
Sa Drip tumubajije
ku rugendo rwe muri muzika
nyuma yo
kumara icyo gihe cyose adakora
yatubwiye ko ubu yishimira ko agarukanye ingufu nyinshi nyuma yo
kubona abamufasha mu rugendo rwe rushya
mu muziki harimo umugabo uzwi cyane hano mu Rwanda kubera kompanyi ye afite itegura ibirori bitandukanye witwa Niyo Mix wemeye kumufasha gukomeza guteza imbere
impano ndetse n’ababyeyi biyemeje
kumuba hafi aho bashora amafaranga atari
make kugira indirimbo ze z’amajwi cyangwa mu mashusho zikorwe .
Ku bijyanye
n’Indirimbo ye nshya yise Driver Sa Drip
yadutangarije ko ari indirimbo y’urukundo ariko iri mu njyana ya Afrobeat ikaba ivuga ku muhungu
uba asaba umukunzi we ko yashaka umwanya bagahura bakaganira ndetse bakanishimana
ku rukundo rwabo
ndetse n’imbere habo heza .
Tumubajije icyo
yagendeyeho yifashisha umuraperi
Generous 44 umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe kinini yadusubije ko
asanzwe ari inshuti kandi akaba ari umuhanga cyane mu myandikire n’imiririmbire ye akaba aribyo yagendeyeho bigatuma indirimbo
ye iba nziza kandi anamushimira cyane
ku ruhare yagize ngo ibashe gusohoka .
Indirimbo Driver ya Sa Drip na Generous 44 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Tell Them naho amashusho atunganywa na Director Big Deal , bambwikwa na Young C ,Ababyinnyi n’itsinda rya The Baddest na Dante mu gihe Niyo Mix ariwe wagize uruhare mwikorwa ryayo ryose