Perezida wa
Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu
kubyaza umusaruro mwiza ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI)
mu kubaka ahazaza harushijeho kuba heza, ku buryo urwo rugero rw’ibyo ruzubaka
ruzaba isomo ku bindi bihugu bya Afurika no ku yindi migabane.
Perezida
Kagame yabikomojeho kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo
yitabiraga inama ya kabiri ya Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere
ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu byiza.
Iyo nama
yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yanitabiriwe na Marc Benioff bafatanyije
kuyobora iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi Mukuru n’Umwe mu Bashinze ikigo cya
Salesforce; Doreen Bogdan-Martin, Visi Perezida w’iyo Komisiyo akaba n’Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) n’abandi bayobozi.
Mu butumwa
bwe, Perezida Kagame yabanje gushima uruhare rwa buri wese ukomeje gutanga
umusanzu we kugira ngo iyo Komisiyo yashinzwe ku ya 8 Nyakanga 2026 ikomeze
guharanira kugera ku ntego yashyiriweho zirimo guharanira ko ikoranabuhanga rya
AI rikoreshwa n’abatuye Isi yose mu byiza, ku buryo inyungu zaryo zigera kuri
buri wese nta n’umwe usigaye inyuma.
Perezida
Kagame yashimangiye ko kugira ngo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano
(AI) rigire akamaro ku bantu bose, hakenewe ko buri wese agira uruhare mu
gutanga ibitekerezo no mu gufata ibyemezo bigena uko rizakoreshwa mu gihe kiri
imbere.
Ati:
“Inyungu z’Ubwenge Buhangano zizagenda ziyongera uko igihe gihita, mu gihe
twese tuzaba dufite ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga rishya.
Inshingano zacu nka Komisiyo ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye no gutanga
igihe, ubumenyi n’ubushobozi dufite mu gushaka ibisubizo bifatika.”
Yagaragaje
ko ari ngombwa gukomeza kugenzura no gusuzuma ibibazo n’amahirwe bijyana
n’ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano, hagamijwe kureba uko bwakoreshwa mu guteza
imbere imibereho y’abaturage no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.
Aho ni ho
yagarutse ku ntego u Rwanda rwihaye agira ati: “U Rwanda rwiteguye kuba
intangarugero mu bizakorwa muri Komisiyo iteza imbere ikoreshwa rya AI mu
byiza, aho imwe mu mishinga yacu nk’Igihugu ishobora kuzimurirwa n’ahandi.”
Inama ya
Komisiyo yibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva yashingwa mu mezi
atatu ashize, ndetse no kuganira ku zindi ngamba zigamije kureba ko
ikoranabuhanga AI yarushaho gutanga inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza
zisangiwe n’abantu bo hirya no hino ku Isi.
Ikoranabuhanga
ry’Ubwenge Buhangano rikomeje kugaragara nk’irifite uruhare rukomeye mu mpinduka
z’ubukungu n’imibereho y’abantu, binyuze mu kunoza imikorere, kongera umusaruro
no gufasha mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye. Icyakora, kugira ngo
inyungu zabwo zigere kuri benshi, birasaba ko hafatwa ingamba zinoze zo
kuyobora ikoreshwa ryabwo no guharanira ko abantu bo mu byiciro bitandukanye
bagira uruhare mu kubugena.
Iyi Komisiyo
ya AI igamije guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga,
hagamijwe ko iryo koranabuhanga ikoreshwa mu buryo bufitiye akamaro abantu
bose, kandi bugatanga umusaruro ugaragara mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho
myiza.
Ishyize imbere kandi guharanira ko abasaga miliyari 2,2 bataragerwaho na interineti bayibona, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibya Afurika, nk’imwe mu ntambwe zo kuziba icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho.
Like This Post? Related Posts