U Rwanda na
Oman byasuzumye uburyo bwo kongera ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli ku byambu
byo muri Oman no muri Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kwirinda ibura ryabyo
mu gihugu mu gihe habaye ibibazo bibangamira itangwa ryabyo ku masoko
mpuzamahanga.
Minisitiri
wa Oman ushinzwe Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Said bin Hamoud Al
Maawali, yavuze ko ibihugu byombi biri kurebera hamwe uburyo byashora imari mu
bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo u Rwanda rubashe kubibona mu
buryo buhoraho.
Yabigarutseho
mu kiganiro cyatangajwe ku wa gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, nyuma yo
kwitabira ihuriro ryateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyiga ku Mutekano muri Afurika
(ISCA), ryibanze ku ruhare rw’ingufu mu mutekano w’ibihugu.
Al Maawali
yasobanuye ko kugira ububiko ku byambu byoherezwaho ibikomoka kuri peteroli no
ku bibyakira byafasha u Rwanda kwirinda ingaruka z’ibibazo bishobora kuvuka mu
bwikorezi no ku masoko mpuzamahanga.
Iyi gahunda
ikiri mu biganiro ishingiye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Oman,
bwatumye hashyirwaho uburyo bwo kugura ibikomoka kuri peteroli mu masezerano
y’igihe kirekire.
Minisitiri
Al Maawali yagaragaje ko amasezerano yo kubona ibikomoka kuri peteroli agomba
kujyana n’ishoramari mu bubiko no mu bikorwa remezo by’ubwikorezi, kugira ngo
ibihugu bikomeza kubibona n’igihe habaye ibibazo mu nzira zisanzwe bikoreshwa.
Kugeza ubu,
u Rwanda rumaze kwakira imizigo itatu y’ibikomoka kuri peteroli ifite uburemere
bwa toni zigera ku bihumbi 120, yanyujijwe ku byambu byo muri Tanzania na
Kenya.
Imizigo
ibiri ya mbere, buri umwe ufite toni zigera ku bihumbi 40, yanyujijwe ku cyambu
cya Tanga muri Tanzania muri Nyakanga na Kanama. Undi muzigo wa toni ibihumbi
40 wageze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya muri Nzeri 2026.
Minisitiri
w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, yavuze ko u Rwanda rukomeje
gukorana n’ibihugu bitandukanye kugira ngo rubone ibikomoka kuri peteroli ku
buryo burambye kandi rugabanye ingaruka zishobora guterwa no kwishingikiriza ku
nzira imwe yo kubitumiza.
Mu ihuriro
rya ISCA, Kajangwe yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere gukorana n’ibihugu
byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ari na byo rukuramo bimwe mu bicuruzwa
by’ingenzi birimo ibikomoka kuri peteroli.
Yavuze kandi
ko u Rwanda rukoresha inzira yo mu Majyaruguru inyura muri Kenya n’iyo Hagati
inyura muri Tanzania, mu rwego rwo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva
hanze.
Leta y’u
Rwanda iri no gushyira imbere gahunda yo guhuriza hamwe ingano y’ibikomoka kuri
peteroli bikenerwa mu gihugu, kugira ngo igire ubushobozi bwo kubigura ku
biciro byiza.
Buy Maps
Ubufatanye
bw’u Rwanda na Oman bwongeye gushimangirwa mu ruzinduko Perezida Paul Kagame
yagiriye muri icyo gihugu muri Nzeri 2026, ubwo hasinywaga amasezerano ajyanye
n’inzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubwikorezi, serivisi z’ibikoresho n’uburyo
bwo kugeza ibicuruzwa ku masoko.
Ku wa 29
Nzeri 2026, u Rwanda rwakiriye umuzigo wa toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri
peteroli ku cyambu cya Mombasa, bituma rutangira gukoresha indi nzira yo
kubitumiza mu gihugu.
Minisiteri
y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko iyi gahunda ituma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Ingufu (RNEC) kibasha gukoresha ibikorwa remezo bya Kenya, birimo imiyoboro
inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli n’ububiko bwo ku cyambu cya Kipevu.
Ubwo bubiko
buzafasha u Rwanda mu gihe rukomeje kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka
kuri peteroli imbere mu gihugu