• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umugore we Melania Trump, bizihije umunsi mukuru wa Halloween ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2026, bakira abana benshi bari bambaye imyambaro itandukanye muri White House.

Ibi birori byabereye ku kibuga cyo mu gice cy’amajyepfo cy’inzu y’Umukuru w’Igihugu, aho abana bagiye basimburana imbere y’uyu muryango wa Perezida kugira ngo bahabwe bombo, nk’uko bisanzwe bigenda mu birori byo kwizihiza Halloween.

Abana bari bitabiriye ibi birori bari bambaye imyambaro itandukanye, irimo iy’abapolisi, abasirikare, abapilote n’abatwara imodoka zo gusiganwa. Hari n’abari bambaye imyambaro idasanzwe, irimo uw’umwana muto wari wahinduwe nk’uri gutora

Mu gihe Melania Trump yari ahagaze iruhande rw’umugabo we, bafata amafoto y’urwibutso n’imiryango yari yatumiwe, Donald Trump na we yitabiriye ibikorwa byo gusabana n’abana.

Yagiye asinya ku myambaro yabo, anasinyira abana babiri bari biyambariye nk’abatwara imodoka zo gusiganwa. Ibyo byatumye abana bagira amahirwe yo kugumana urwibutso rwihariye rw’ibi birori.

Kimwe mu bintu byagarutsweho muri ibi birori ni uko indege ya Perezida wa Amerika, Air Force One, yanyuze hejuru ya White House, Donald Trump na Melania bayireba.

Muri ako kanya, inyuma yabo hagaragaraga Washington Monument, bituma haboneka amafoto yihariye yafashwe muri ibyo birori.

Ibirori byitabiriwe kandi n’abanyamuryango batandukanye b’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kumwe n’imiryango yabo.

Mu bari bahari harimo Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida muri White House, Stephen Miller, ndetse n’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi, Jamieson Greer.

Aba bayobozi na bo bakiriwe na Donald Trump na Melania Trump, basabana n’abana bari bambaye imyambaro ijyanye n’umunsi mukuru wa Halloween.

Ibirori bya Halloween biri mu muco umaze igihe muri White House, aho imiryango itumirwa igira amahirwe yo guhura na Perezida wa Amerika n’umugore we mu rwego rwo kwizihiza Halloween.

Halloween iba buri mwaka ku wa 31 Ukwakira, aho abana n’abantu bakuru bambara imyambaro itandukanye, bakishimira ibirori ndetse abana bagahabwa bombo.

Ibirori byo muri uyu mwaka byabaye hasigaye iminsi ibiri ngo umunsi nyirizina wa Halloween, bibe byaranzwe no guha abana bombo, gufata amafoto y’urwibutso, gusabana n’umuryango wa Perezida ndetse no kureba indege ya Perezida inyura hejuru ya White House.








 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments