Perezida wa
Repubulika Paul Kagame, yageze muri
Sénégal aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike
y’Urubyiruko ya Dakar 2026, igiye kuba iya mbere mu mateka y’Imikino Olempike
ibereye ku mugabane wa Afurika.
Uyu muhango
uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Stade
Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio, hafi y’Umujyi wa Dakar. Perezida Kagame
azifatanya na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ndetse n’abandi
bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Iyi mikino
izaba kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, ihurize hamwe
abakinnyi bakiri bato bagera ku 2,655 baturutse muri za komite olempike 204,
hamwe n’ikipe y’impunzi. Bazahatana mu mikino 25, mu byiciro 153 bitangirwamo
imidari.
Dakar 2026
ni intambwe ikomeye kuri Afurika, kuko ari ubwa mbere uyu mugabane wakiriye
igikorwa cy’Imikino Olempike. Ni amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwa Afurika
mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no guteza imbere impano z’urubyiruko
binyuze muri siporo.
Imikino
izabera mu mijyi itandukanye irimo Dakar, Diamniadio na Saly, aho abakinnyi
bazahurira mu marushanwa ndetse n’ibikorwa by’umuco n’uburezi bigamije
kwimakaza ubusabane n’indangagaciro za Olempike.
U Rwanda na
rwo ruri muri iyi mikino, ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu
byiciro bitanu birimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare,
Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Aba bakinnyi
baherekejwe n’abatoza batanu, abaganga babiri n’abandi bayobozi babiri bagize
itsinda ry’igihugu.
Kuba Perezida
Kagame yitabiriye uyu muhango bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa
mpuzamahanga by’imikino n’ubufatanye n’ibindi bihugu, mu gihe Dakar 2026
ifungura indi paji mu mateka ya siporo ku mugabane wa Afurika.