Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itangazo rya
Perezida rigamije kurinda ibiro bya Perezida bizwi nka Oval Office n’icyumba
cy’inama y’abaminisitiri (Cabinet Room) kugira ngo bitazongera guhindurwa mu
buryo bukomeye n’abazamusimbura.
Iri tangazo
ryashyizweho umukono ku wa 5 Ugushyingo 2026, rigena ko ibi byumba byombi hamwe
n'igice cy'inyongera cy'ibiro bya Perezida bizahabwa izina ry'ahantu
ndangamateka ku rwego rw'igihugu, rizwi nka Oval Office National Monument.
Trump yavuze
ko yafashe iki cyemezo kugira ngo arinde amateka n’imiterere y’ibi byumba,
ashimangira ko nta muntu uzongera kubisenya cyangwa kubihindura uko yishakiye.
Mu muhango
wo gushyira umukono kuri iri tangazo, Trump yagize ati: “Turabigira ahantu ndangamateka
ku rwego rw’igihugu kandi nta muntu uzemererwa kubikoraho, kubisenya cyangwa
kubikuraho agamije kubyubaka mu yindi shusho.”
Mu gihe
amaze muri manda ye ya kabiri, Trump yakoze impinduka zitandukanye mu nyubako
ya White House, cyane cyane mu biro bye bizwi nka Oval Office.
Muri izo
mpinduka harimo kongeramo imitako myinshi y’amabara ya zahabu, amafoto
n’amashusho y’abahoze ari abayobozi, ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwiza
byahinduye uko ibi biro byari bisanzwe bimeze.
Yakoze kandi
impinduka mu cyumba cy’inama y’abaminisitiri, aho hashyizweho amatara mashya
n’ibindi bikoresho.
Trump avuga
ko izi mpinduka zigamije kurushaho kunoza no kurinda inyubako ya White House,
ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo Trump
yavuze ko ashaka kubuza abazamukurikira guhindura ibi byumba, itangazo
yashyizeho umukono ntiribabuza burundu kugira ibyo bahindura.
Riteganya ko
Minisiteri y’Umutungo Kamere, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Pariki
(National Park Service), izajya icunga ibi byumba hagamijwe kurinda imiterere
yabyo ndangamateka.
Mbere yo
gukora impinduka zikomeye cyangwa gusenya ibice by’inyubako, hazajya hakorwa
isuzuma, hakandikwa impamvu z’izo mpinduka ndetse hakanasuzumwa ubundi buryo
bushoboka.
Icyakora,
itangazo ryemera ko Perezida uzaba ari ku butegetsi azakomeza kugira ububasha
bwo guhindura imitako, guhitamo ibikoresho byo mu biro no gukora impinduka
zisanzwe zijyanye n’imikorere n’umutekano, igihe bitangiza imiterere
ndangamateka y’inyubako.
Ikindi
kandi, iri tangazo ntirikuraho ububasha bwa Kongere ku mutungo wa Leta.
Nubwo Trump
ashaka ko izi mpinduka zirindwa no mu gihe azaba atakiri Perezida, ibiro
ntaramakuru Associated Press byagaragaje ko iri tangazo ritabuza Perezida
uzamusimbura kurihindura cyangwa kurivanaho.
Bivuze ko
icyemezo cya Trump kitagaragaza ko abaperezida bazakurikiraho batagifite
ububasha bwo kugira impinduka bakora muri White House, ahubwo gishyiraho uburyo
bwo kurinda imiterere ndangamateka y’ibi byumba no gusuzuma impinduka zikomeye
zishobora gukorwa.
Iki cyemezo
kije mu gihe Trump amaze igihe akora imishinga minini yo kuvugurura White
House, irimo no kubaka inzu nini y’ibirori ku butaka bwari burimo igice
cy’inyubako ya East Wing.
Trump yavuze
ko ashaka ko White House ikomeza kuba ikimenyetso cy’amateka n’ubuyobozi bwa
Amerika, kikazagumana agaciro kacyo no mu gihe kizaza.