Ambasade ya
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaganye inyandiko imaze iminsi
ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko ari ibaruwa Perezida Donald
Trump yandikiye Perezida Paul Kagame, imumenyesha icyemezo cyo gukura u Rwanda
muri gahunda y’ubucuruzi ya AGOA, ivuga ko iyo baruwa ari impimbano.
Mu butumwa
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda yashyize ku mbuga
nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, tariki 05 Ugushyingo 2026, yagaragaje ko iyo
nyandiko ivuga ko yaturutse muri White House ari impimbano.
Ambasade
yagize iti “Ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ku cyemezo
cya Perezida Trump cyo gukura u Rwanda muri AGOA, ivugwaho ko yaturutse muri
White House, ni impimbano.”
Ni ku nshuro
ya kabiri mu minsi mike urwego rukomeye rwa Leta rugaragaje ko iyo baruwa atari
ukuri, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda,
Amb. Olivier Nduhungirehe, na we agiriye inama abayisakaza kuyireka.
Mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 04 Ugushyingo 2026, Minisitiri Nduhungirehe
yagize ati “Abari gukwirakwiza uru ‘rwandiko’ ku mbuga nkoranyambaga, mumenye
ko atari urw’ukuri.”
Iyo nyandiko
yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko yandikiwe muri
White House i Washington, ku wa 28 Ukwakira 2026, ikandikirwa Perezida Paul
Kagame.
Yavugaga ko
Perezida Trump yamenyesheje u Rwanda ko Amerika igiye kurukuramo muri gahunda
ya AGOA (African Growth and Opportunity Act), guhera ku wa 1 Mutarama 2027,
bityo rugatakaza uburenganzira bwihariye rwari rufite bwo kohereza ibicuruzwa
ku isoko ry’Amerika.
Iyo baruwa
kandi yashinjaga u Rwanda ibibazo bijyanye n’imiyoborere, uburenganzira bwa
muntu, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’uruhare rwarwo mu ntambara yo mu
burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Yanavugaga
ko u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 mu bya gisirikare n’ibikoresho,
ndetse no kugira uruhare mu guhungabanya umutekano n’ubusugire bwa DRC.
Yongeragaho ko Amerika izakomeza gukurikirana niba u Rwanda rwubahiriza ibyo
rwasabwe, birimo guhagarika ubufasha rushinjwa guha M23 no gukura ingabo zarwo
muri icyo gihugu.
Icyakora,
ibyo birego byari bikubiye muri iyo nyandiko byagaragajwe na Minisitiri
Nduhungirehe na Ambasade ya Amerika ko bidashingiye ku rwandiko rwemewe na Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rwakunze
guhakana ibirego rushinjwa byo kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba
bwa DRC, rukavuga ko rwiteguye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington
rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda
kandi rwagiye rushimangira ko ayo masezerano agomba kubahirizwa n’impande
zombi, aho rushyira imbere ko ingingo ijyanye no gukuraho ingamba z’ubwirinzi
zarwo igomba kugendana no gushyira mu bikorwa inshingano ya DRC yo kurandura
umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.
AGOA ni
gahunda yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, igamije
korohereza ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byujuje
ibisabwa kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’Amerika bitishyura imwe mu misoro ya
gasutamo.