Paul
Mackenzie, wahoze ari umupasiteri, yahamijwe n’inkiko zo muri Kenya ibyaha mu
kwezi gushize. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu amenyeshwa igihano azahabwa,
aho ashobora gucibwa urubanza rwo gupfa azira uruhare akekwaho mu rupfu
rw’abantu benshi, barimo abana.
Uyu mugabo
arashinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abana 190 n’umuntu mukuru umwe,
hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2023. Yayoboraga itsinda ry’abantu bari mu
myizerere ikabije, ryashishikarizaga abayoboke baryo kwiyiriza ubusa mu buryo
bukabije.
Mackenzie,
hamwe n’abandi bantu 28 bareganwa, bashinjwa gushishikariza abayoboke babo
kwiyicisha inzara kugira ngo, nk’uko bababwiraga, “bazahure na Yezu”.
Muri iki
cyumweru, ubushinjacyaha bwa Kenya bwasabye urukiko guha Paul Mackenzie igihano
cy’urupfu, bushingiye ku bwinshi bw’abantu bapfuye ndetse n’uburemere
bw’ibikorwa aregwa.
Nubwo
amategeko ya Kenya ateganya igihano cy’urupfu, muri icyo gihugu nta muntu
uricwa yishwe n’ubutegetsi kuva mu 1987.
Ku bandi
bantu 28 bareganwa na Mackenzie, ubushinjacyaha bwasabye ko bahabwa igifungo
cya burundu. Buvuga ko abo bantu bari barinjijwe mu myizerere ya Mackenzie ku
rwego rukomeye, ku buryo bashobora kongera gukora ibyaha nk’ibyo.
Paul
Mackenzie wahoze akora akazi ko gutwara tagisi, yatawe muri yombi muri Mata
2023, nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ugejeje amakuru
ku nzego z’ubuyobozi.
Icyo gihe,
abantu benshi bo mu bayoboke be barokowe bari mu isambu ifite ubuso bwa
hegitari 325, iherereye mu ishyamba rya Shakahola, muri Kenya
Ibyabereye
muri ako gace byateje impungenge zikomeye muri Kenya no mu mahanga, nyuma y’uko
hagaragaye imibiri y’abantu benshi bakekwaho kuba barapfuye bazize kwiyicisha
inzara.
Mu mwaka wa
2024, Komisiyo y’Igihugu ya Kenya ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje
ko umubare w’abahitanywe n’ayo makuba wageze kuri 429.Icyakora, bamwe mu bishwe
ntibaramenyekana amazina yabo kugeza ubu.