Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki
ya 10 Ugushyingo 2026, yerekeza i Bamako muri Mali, aho igiye gukina umwe mu
mikino ikomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu
(CAN) cya 2027.
Ku Kibuga
Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, abakinnyi n’abagize itsinda ry’abatoza
b’Amavubi bari biteguye urugendo rugana muri Mali, aho bazaba bafite inshingano
zo kurinda umwanya wa mbere u Rwanda rufite mu Itsinda K.
Mu bari
bagize iri tsinda harimo Umutoza Mukuru, Stephen Constantine, wagaragaye afite
imizigo ye, yitegura kujyana n’abakinnyi be muri uru rugendo rugiye kubageza ku
mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN
2027.
Constantine
yatoranyije abakinnyi 24 bagomba kujyana n’Amavubi muri Mali, ari bo Niyongira
Patient, Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement,
Kavita Phanuel Mabaya, Nkulikiyimana Nganji Darryl, Manzi Thierry, Imanishimwe
Emmanuel, Mickels Jacques Leroy, Niyomugabo Claude, Uwumukiza Obed, Kwizera
Jojea, Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Jean Gilbert.
Iyi kipe
irimo kandi na Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Hamis Hakim,
Iradukunda Elie Tatou, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na
Mickels Joy Slayd.Ni urugendo Amavubi akoze mu gihe afite icyizere cyubakiye ku
musaruro mwiza amaze iminsi agaragaza, cyane cyane mu mikino ibiri ibanza y’aya
majonjora, yose yatsinze, ibintu byatumye afata umwanya wa mbere mu itsinda
arimo.
U Rwanda
rwatangiye aya majonjora rutsindira Liberia i Kigali ibitego 3-1, mbere yo
kujya muri Cap-Vert rugatsindira ikipe y’icyo gihugu iwayo ibitego 2-1. Izi
ntsinzi zombi zatumye Amavubi agira amanota atandatu kuri atandatu yari ashoboka,
atangira urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 yitwara neza.
Gusa nubwo
Amavubi ari ku mwanya wa mbere, agiye guhura n’ikipe ya Mali na yo ifite
amanota atandatu, nyuma yo gutsinda Cap-Vert ibitego 3-1 na Liberia igitego
1-0.
Ibi bituma
umukino uzahuza amakipe yombi urushaho kugira uburemere, kuko ushobora
gutandukanya amakipe kugeza ubu anganya amanota kandi akaba atarigeze atsindwa
muri aya majonjora.
Umutoza
Stephen Constantine agiye muri Mali afite inshingano zo gukomeza kubaka ku
musaruro ikipe ye yagezeho mu mikino ibanza, by’umwihariko gushaka uko
yakwitwara neza imbere y’ikipe izaba ikinira ku kibuga cyayo.
Muri uru
rugendo, Amavubi azaba ahanganye n’ikipe ifite abakinnyi bakina mu makipe
atandukanye akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi, barimo Amadou Haïdara, Aliou
Dieng, Hamari Traoré na Lassine Sinayoko, bose bari mu bo Mali yitabaje muri
iyi mikino.
Umukino
uzahuza Mali n’u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026,
kuri Stade du 26 Mars i Bamako, guhera saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Amavubi
azaba afite amahirwe yo kurushaho gushimangira umwanya wa mbere mu gihe
yatsinda uyu mukino, mu gihe Mali na yo izaba ishaka gukoresha amahirwe yo
gukinira imbere y’abafana bayo kugira ngo iyobore itsinda.
Nyuma y’uyu
mukino, amakipe yombi azongera guhura ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo
2026, kuri Stade Amahoro i Kigali, mu mukino wa kane w’amajonjora uzaba ari
uw’ingenzi ku mpande zombi.
Iyi mikino
ibiri yikurikiranya izasiga Amavubi amaze gukina imikino ine muri itandatu ateganyirijwe
mu itsinda, bityo umusaruro azayikuramo ukazagira uruhare rukomeye mu cyizere
cyo kubona itike yo gukina CAN 2027.
U Rwanda
rurashaka kongera kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu nyuma y’igihe
kirekire rudahari, kuko ruheruka gukina iri rushanwa mu 2004, ubwo ryaberaga
muri Tunisia.
Igikombe cya
Afurika cy’Ibihugu cya 2027 kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika
y’Iburasirazuba, ari byo Kenya, Uganda na Tanzania.