Ikindi cyago
cy’abimukira cyashenguye imitima ya benshi muri Sénégal, nyuma y’uko nibura
abantu 39 bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Nyanja ya Atlantika, hafi y’Intara
ya Louga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.
Nk’uko
inzego z’ubuyobozi zibitangaza, ubwo bwato bwari butwaye aba bimukira bwari
bugamije kugera mu Birwa bya Canary, muri Espagne, bukoresheje inzira yo mu
Nyanja ya Atlantika izwiho kuba ishobora guteza impanuka zikomeye.
Iyi mpanuka
yabereye hafi y’umudugudu wa Thieppe, aho ubwato bwaje gusangwa ku nkombe
z’inyanja bwamenaguritsemo ibice bibiri. Bivugwa ko benshi mu bahitanywe n’iyi
mpanuka bakomokaga muri ako karere, by’umwihariko mu midugudu ya Thieppe na Potou.
Abatabazi
bashoboye kubona imirambo y’abantu batandukanye, harimo n’iyari imaze igihe mu
mazi ku buryo yari yaratangiye kubora cyane.
Nyuma y’aya
makuru y’incamugongo, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Sénégal,
Mouhamadou Makhtar Cissé, yamaganye bikomeye ibikorwa by’imitwe icuruza abantu
ibambutsa mu buryo butemewe n’amategeko, ayigereranya n’abacuruzi b’abacakara
bo mu bihe bya none.
Uyu muyobozi
yagize ati: “Kugenda ni amahitamo ya buri muntu, ariko gupfira mu nyanja
ntibigomba kuba amahitamo.”
Yasabye ko
abategura ingendo zitemewe zambutsa abimukira bakurikiranwa n’amategeko, kugira
ngo bahagarike ibikorwa byabo bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Leta ya
Sénégal yatangaje kandi ko ishaka kongera ubufatanye n’ibindi bihugu byo mu karere
kugira ngo hafatwe ingamba zihuriweho zo guhangana n’ikibazo cy’abimukira
bahaguruka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Dakar igaragaza ko inzira
zikoreshwa n’abimukira zigenda zihinduka, bamwe bakaba batangiye kunyura mu
bindi bihugu bituranye na Sénégal.
Nubwo
hakomeje gukorwa ubukangurambaga bugamije kumvikanisha ingaruka z’ingendo
zambuka inyanja, ndetse n’akaga zishobora guteza, abantu benshi baracyagerageza
kugera ku mugabane w’u Burayi banyuze mu Nyanja ya Atlantika.
Kuva mu
ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo, abimukira barenga 3.300 bari bamaze kugera ku
kirwa cya El Hierro, kiri mu birwa bya Canary muri Espagne. Umubare munini
w’abo bimukira watumye inzego z’ibanze zitangaza ko icyo kirwa kiri mu bihe
byihutirwa, bitewe n’izamuka ry’abimukira bakigeraho.
Ibi byongeye
kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’abaturage bakomeza gushyira ubuzima bwabo mu
kaga bashaka kugera i Burayi, akenshi bakagwa mu maboko y’ababizeza kubambutsa,
nyamara bakabashyira mu ngendo zishobora kubahitana.