• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka 36 y'amavuko witwa Tuyizere, wo mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho gutwika amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 yari ahawe n’umugore we, nyuma yo kutishimira ko hari amafaranga yakoresheje ahahira urugo atabanje kumugisha inama.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 05 Ugushyingo 2026, ahagana saa cyenda z’amanywa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore we bari basaruye karoti mu murima wabo, umugore akazijyana ku isoko kuzigurisha, aho yinjije amafaranga ibihumbi 40 Frw.

Nyuma yo kuzigurisha, umugore yakoresheje ibihumbi 15 Frw mu kugura ibikoresho bikenerwa mu rugo, asigarana ibihumbi 25 Frw yahaye umugabo we ageze mu rugo.

Gusa, umugabo ntiyishimiye ko umugore yakoresheje igice cy’amafaranga atabanje kumugisha inama. Ibyo byatumye afata amafaranga ibihumbi 25 Frw yari amaze guhabwa arayatwika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi, yavuze ko umugore yahise atabaza ubuyobozi nyuma y’uko umugabo we atwitse ayo mafaranga.

Yagize ati: "Yafashe amafaranga ibihumbi 25 Frw umugore yamuhaye arayatwika, gusa umugore yaramuye ibihumbi 6.000 Frw atahiye ngo ashire, gusa ibice n'inoti byasigaye byacikaguritse umugabo yabijugunye mu musarane."

Kayigi yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza ku byo akekwaho rikomeje.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Ingingo ya 270 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese wonona amafaranga ku bushake aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atatu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments