Minisitiri
w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze mu Mujyi wa Antalya muri
Türkiye, aho agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya 31 y’Umuryango
w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, izwi nka COP31.
Ibiro bya
Minisitiri w’Intebe byatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo
2026, ko Dr. Nsengiyumva yageze muri Türkiye, aho hateraniye abayobozi
b’ibihugu, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku
ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama
yatangiye ku wa 9 Ugushyingo, ikazageza ku wa 20 Ugushyingo 2026, mu gihe
ibiganiro byihariye bihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma
biteganyijwe ku wa 11 no ku wa 12 Ugushyingo.
COP31
yibanze ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama
zabanje, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
no gushakira ibisubizo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko mu
kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije.
U Rwanda
rwitabiriye iyi nama rufite intego zirimo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga
mu kubona inkunga n’ishoramari bigenewe ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire
y’ibihe, guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye no gushyira mu bikorwa
gahunda zarwo zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Mu byo u
Rwanda rushyize imbere harimo kandi gushaka ubufatanye mu guteza imbere
ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera urusobe
rw’ibinyabuzima no gukoresha amasoko mpuzamahanga y’inguzanyo zishingiye ku
kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gushakisha uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, harimo n’Amasezerano ya Paris yo mu 2015, agamije kugabanya izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.