Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DOJ) bwashinje abagabo batatu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran, mu gutegura ibitero bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, birimo umugambi wo kugaba igitero ku kigo cya gisirikare cya RAF Fairford giherereye mu Bwongereza.
Abagabo bashinjwa ni Mohammad Ali al-Hassani ukomoka muri Iraki, Mohsen Mohajeri ukomoka muri Iran na Mohammad Baqer Saad Dawood al-Saadi ufite ubwenegihugu bwa Iran n'ubwa Iraki.
Amerika ivuga ko aba bagabo bafitanye isano n’umutwe wa HAYI, ukekwaho kugira uruhare mu bitero no gutegura ibindi bigera kuri 20 mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.
Amakuru yatangajwe n’abashinzwe iperereza avuga ko al-Hassani yagize uruhare mu gutanga amafaranga no gutegura igitero cyari kigambiriwe kuri RAF Fairford, ikigo cya gisirikare gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere za Amerika.
Abakekwaho iki cyaha ngo bakoze ibikorwa by’ubutasi kuri iki kigo, bashaka amakamyo, ingunguru z’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho bashoboraga gukoresha mu gitero.
Mu kwezi kwa Nyakanga, bivugwa ko batwaye amakamyo atatu bayerekeza hafi y’iki kigo cya gisirikare, bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza nyuma yo kubona ibinyabiziga byateye amakenga mu gace ka Gloucestershire.
Nubwo nta bikoresho biturika byahabonetse, abapolisi bafashe ibikomoka kuri peteroli byari bifitanye isano n’iperereza. Kugeza ubu, abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi mu Bwongereza bakekwaho kugira uruhare muri uru rubanza.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko umutwe wa HAYI ukekwaho kugira uruhare mu bitero birimo gutwika ibintu, gukoresha ibiturika n’intwaro zikoreshwa mu gutema cyangwa gutera abandi, byabereye i Londres. Uyu mutwe kandi ushinjwa gukorana n’ingabo zidasanzwe za Iran zirinda ubutegetsi bwa Kisilamu, zizwi nka IRGC, ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Kataib Hezbollah ukorera muri Iraki.
Ku ruhande rwa Iran, yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu mugambi wo kugaba igitero kuri RAF Fairford, ivuga ko ibyo ishinjwa bidafite ishingiro kandi bigamije kuyisebya.
Nyuma y’ibi bibazo by’umutekano, Amerika yakuye indege zayo z’intambara kuri iki kigo cya RAF Fairford. Perezida Donald Trump yavuze ko icyemezo cyo kuzikura aho cyatewe n’impungenge z’umutekano.
RAF Fairford ni ikigo cya gisirikare kimaze igihe kinini gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere za Amerika, cyane cyane mu bikorwa bya gisirikare bijyanye n’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Like This Post? Related Posts