Uburusiya bwagabye ibitero bya misile ku biraro bibiri by’ingenzi biri mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, bituma ibikorwaremezo by’ingenzi muri uwo mujyi bihungabana, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko.
Klitschko yavuze ko izo misile zo mu bwoko bwa ballistic zagabye ibitero ku biraro bibiri biri ku Ruzi rwa Dnipro, kimwe giherereye mu majyaruguru y’umujyi ikindi mu majyepfo yawo.
Yongeyeho ko ibyo bitero byagize ingaruka ku itangwa ry’amazi n’amashanyarazi, ndetse no ku buryo bwo gushyushya amazu mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi.
Umuyobozi wa Kyiv yavuze ko hari uduce twahuye n’ibibazo by’ihungabana ry’ibikorwa remezo, ariko kugeza ubu Uburusiya ntiburagira icyo butangaza ku byo bushinjwa.
Hagati aho, Ukraine imaze iminsi ibiri ikurikirana igaba ibitero ku Kiraro cya Kerch, gihuza Uburusiya n’Igice cya Crimea bwigaruriye. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwashyizweho n’u Burusiya muri ako gace ni yo agaragaza ibyo bitero.
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari yaburiye abaturage ko Uburusiya bushobora kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine mu ijoro ryo ku wa Mbere, nyuma y’ibiganiro byahuje abahagarariye Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi bigamije gushaka inzira y’amahoro muri iyi ntambara.
Ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, byitabirwa n’intumwa za Perezida wa Amerika, Donald Trump, zirimo Jared Kushner na Steve Witkoff.
Byabaye kandi nyuma y’uko Uburusiya bushinje Ukraine kugaba ibitero byinshi bya drones, bivugwa ko byari byinshi kurusha ibindi byose byagabwe kuva intambara yatangira.
Mu ijoro ryakeye, mbere gato ya saa sita z’ijoro, humvikanye urusaku rw’iturika rikomeye mu mujyi wa Kyiv. Nyuma yaho, Klitschko yatangaje ko igitero cy’Uburusiya cyagize ingaruka ku bikorwa remezo by’ingenzi by’uyu mujyi.
Ubusanzwe, Umugezi wa Dnipro uriho ibiraro umunani by’ingenzi bifasha abaturage kwambuka no guhuza ibice by’umujyi wa Kyiv biherereye mu burengerazuba n’ibyo mu burasirazuba. Bigereranywa ko abaturage bagera kuri miliyoni eshatu babikoresha mu ngendo zabo za buri munsi.
Ibi bitero bikomeje kongera impungenge ku mutekano w’abaturage ba Kyiv n’imikorere y’ibikorwa remezo by’ingenzi, mu gihe intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje.
Uburusiya bwagabye ibitero ku biraro bibiri by’ingenzi byo mu murwa mukuru wa Ukraine
Like This Post? Related Posts