Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe ku makimbirane agaragara nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko aho abagabo bashyira mu majwi abagore babo gutangira kubasuzugura nyuma yo kuva k'umurenge mu gihe abandi bahamya ko gusezerana imbere y'amategeko bibafasha gushyira hamwe ndetse no kwiteza imbere.
Ku ruhande rwa
Minisiteri y'umuryango iragira inama abagiye gusezerana kutagendera ku gitutu
cya bagenzi babo cyangwa imiryango ahubwo bakajya babanza kubitegura.