Abaturage bo mu idini rya Orthodox rikomeye rizwi nka Ultra-Orthodox muri Israel bigaragambije ku wa Kane, bafunga imihanda minini ndetse bahangana n’inzego z’umutekano, bamagana itegeko ribasaba kujya mu gisirikare no gufungwa kw’abanyeshuri biga iby’idini.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abigaragambya bahagaritse
imodoka mu muhanda munini, polisi ibakuraho ku ngufu, mu gihe hifashishijwe
abapolisi bari ku mafarashi n’ibikoresho biturika bitangiza bikomeye mu
gutatanya imbaga.
Umwe mu bigaragambyaga yumvikanye avuga ko Leta yatangaje
intambara kuri Torah, igitabo cyera mu idini rya Kiyahudi, ashimangira ko
abayoboke ba Haredi Judaism bagomba kuyirwanya.
Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki
cyumweru hafashwe umugabo wo muri iri dini ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion,
nyuma y’uko inzego zibishinzwe zimenye ko atigeze yitaba igisirikare nk’uko
yari abisabwa.
Ifatwa rye ryakurikiwe n’imyigaragambyo mu duce twa Petah Tikva,
Bnei Brak, Yeruzalemu na Beit Shemesh.
Aya makimbirane yongeye kugaragaza kutumvikana kumaze igihe hagati
ya Leta ya Israel n’abayoboke ba Ultra-Orthodox ku bijyanye no kujya mu
gisirikare.
Mu 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel rwemeje ko abagabo bo muri
iri dini batagomba gukomeza guhabwa ubusonerwe rusange ku bijyanye
n’igisirikare, ahubwo ko bagomba gutangira kwinjizwa mu gisirikare.
Nyuma y’igihe, polisi yatangaje ko yatatanyije abigaragambyaga
ndetse n’imihanda yari yafunzwe ikongera gufungurwa.