Perezida Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo gufungura
ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, iri kubera
mu Mujyi wa Kigali, ihuje urubyiruko rusaga 3.000 n’abayobozi mu nzego za Leta
n’iz’abikorera.
Iyi nama iri
kubera muri Kigali Convention Centre
kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ifite insanganyamatsiko igira
iti “Shaping the Generational Mission”, ishishikariza urubyiruko rw’Afurika
kugira uruhare mu kubaka ahazaza h’umugabane no kwitegura inshingano zo
kuwuyobora.
Mu muhango
wo kuyifungura, Perezida Kagame biteganyijwe ko ageza ijambo kubayitabiriye rigaruka ku nshingano z’abayobozi mu guteza
imbere urubyiruko no kurutegurira kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere
ry’ibihugu byabo.
Nyuma
y’ijambo rya Perezida Kagame, biteganyijwe ko yitabira ikiganiro mpaka
ahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Sam Matekane, ndetse na Visi
Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier.
Iki kiganiro
kizibanda ku nshingano zo kuyobora no kuba intangarugero, ndetse n’uruhare
abayobozi bafite mu gutera imbaraga no gutegura urubyiruko ruzavamo abayobozi
b’ahazaza muri Afurika.
Abitabiriye
iyi nama barimo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’abandi
bafatanyabikorwa, bakaba bafite umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ruhare
rw’urubyiruko mu miyoborere, guhanga udushya no guteza imbere umugabane wa
Afurika.
YouthConnekt
Africa Summit ni urubuga ruhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye,
hagamijwe kurushakira amahirwe, kurushishikariza kwihangira imirimo no kugira
uruhare mu gukemura ibibazo byugarije ibihugu by’Afurika.
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka ishimangira ko kubaka ahazaza ha Afurika ari inshingano zisangiwe,
aho urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa
ibisubizo bigamije impinduka zirambye.