Ingabo z’u
Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ziri mu nama ya cyenda ihuza gushimangira
ubufatanye, imikoranire n’ubuhuzabikorwa mu kubungabunga umutekano ku mupaka
w’ibihugu byombi.
Iyi nama
yahuje Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda na Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za
Uganda, iri kubera mu Karere ka Nyagatare.
Abayobozi
b’izi diviziyo n’abo bari kumwe, barikumwe na Guverineri w’Intara
y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa
Karama mu gikorwa cy’Umuganda, aho bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga
ibidukikije.
Umuyobozi wa
Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko
abaturage batuye ku mipaka y’ibihugu byombi badakwiye gufatwa nk’abaturanyi
gusa, ahubwo ko ari abafatanyabikorwa bahuje inyungu, amahirwe n’inshingano. abayobozi
b’ingabo zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu turere duhana imbibi, igamije
kurushaho
Yashimye
kandi abayobozi b’ingabo zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu turere duhana
imbibi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu bihugu byombi, ku ruhare
bakomeje kugaragaza mu kubaka icyizere, ubusabane n’imibanire myiza.
Umuyobozi wa
Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yagaragaje ko
hakenewe ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu kurinda ibihugu byazo.
Yashimye
kandi abakuru b’ibihugu byombi ku ruhare rwabo mu gushimangira umubano
n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.
Iki gikorwa
cy’Umuganda cyahaye intumwa z’ibihugu byombi umwanya wo guhura n’abaturage no
kuganira na bo, binyuze mu gikorwa gihuriweho kigamije iterambere ry’abaturage
no kubungabunga ibidukikije.
Mu bindi
bikorwa byaranze uruzinduko rwabo, aba bayobozi basuye urwibutso rwa Gikoba
ruherereye mu Murenge wa Tabagwe, ahantu h’amateka hafite uruhare rukomeye mu
rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uru
ruzinduko rwabahaye amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo
kubohora igihugu.
Bananasuye
kandi uruganda rwa Inyange Industries rutunganya amata y’ifu, basobanurirwa
imikorere yarwo mu gutunganya amata n’uruhare rugira mu iterambere ry’inganda
n’ubukungu bw’u Rwanda.
Iyi nama ya
cyenda ihuza abayobozi b’izi diviziyo zombi ni urubuga rwo kungurana
ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurebera hamwe uko inzego z’ubufatanye
zisanzweho zikora no gushaka izindi nzira zo kunoza imikoranire.
Ibi bigamije kurushaho guhuza ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byombi, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bihana imbibi.