• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigenera intego n’inshingano zarwo, rushingiye ku isesengura ry’amateka n’amasomo akuramo, aho gutegereza ko abandi barushyiriraho icyerekezo cyangwa baruha ibisubizo byoroshye.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026, iri kubera i Kigali, agaragaza ko kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza bisaba ko urubyiruko rubanza gusobanukirwa amateka yarubanjirije.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ibyaranze ibihe byashize, rugasesengura ibyagezweho n’ibitaragenze neza, rukagira uruhare mu gukosora ibitagenda no gushyiraho umusingi w’iterambere ry’ahazaza.

Yashimangiye ko nta nzira y’ubusamo iganisha ku iterambere, bityo ko bisaba kwiyemeza, gukora cyane no gufatanya. Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurenga imbibi z’ibihugu, rugakorana n’urundi rwo mu bindi bihugu bya Afurika kugira ngo rusangire ubumenyi, ibitekerezo n’amahirwe.

Perezida Kagame kandi yavuze ko urubyiruko ari rwo ruzagerwaho cyane n’ingaruka z’ibibazo bitakemuwe muri iki gihe, ariko ko ari na rwo ruzungukira mu mpinduka ruzagira uruhare mu kuzana.

Yashishikarije abitabiriye iyi nama kutarebera gusa mu biganiro n’ibitekerezo bitangirwa muri YouthConnekt, ahubwo bakajya basangiza abandi ibyo bungukiye mu nama zabanje n’ibyo bagezeho babishyira mu bikorwa.

Yavuze ko ubuhamya bw’ibikorwa byagezweho bushobora gufasha abandi rubyiruko kubona ko ibitekerezo bishobora guhinduka ibikorwa bifatika, bityo inama nk’izi zikagira umusaruro ugaragara mu buzima bw’abaturage.

YouthConnekt Africa Summit 2026 iri kubera muri Kigali Convention Centre, ihuje urubyiruko rusaga 3.000 n’abayobozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku nsanganyamatsiko igira iti “Shaping the Generational Mission”.

Iyi nama igamije guhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganira ku nshingano zabo mu kubaka Afurika ifite iterambere rirambye, aho urubyiruko rufata iya mbere mu guhanga ibisubizo no kugira uruhare mu miyoborere y’ahazaza.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments