• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inyandiko bwite za Papa Francis zamaze imyaka isaga 30 abika zashyizwe ahagaragara, zigaragaza byinshi bitari bizwi ku buzima bwe, ibibazo yanyuzemo, imibanire ye n’Imana ndetse n’ibitekerezo yari afite ku mpinduka muri Kiliziya Gatolika.

Izi nyandiko zigaragaza ko uyu mushumba wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 kugeza ku rupfu rwe ku wa 21 Mata 2025, yanyuzemo ibihe bikomeye by’ibigeragezo mu kwemera kwe, akagira n'ibitekerezo by'impinduka zikomeye zirimo kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri.

Ibyo byagarutsweho mu gitabo cyiswe The Private Diary of Pope Francis, cyashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, kikaba cyarateguwe na Cardinal Víctor Manuel Fernández, wari umwe mu bantu ba hafi ya Papa Francis.

Izi nyandiko zitanga ishusho y'ubuzima bwite bwa Jorge Mario Bergoglio, amazina yahawe akivuka, mbere yo gutorerwa kuba Papa agafata izina rya Francis. Dore ibintu 10 by'ingenzi byagaragajwe muri zo.

1. Yamaze imyaka isaga 30 yandika ibyamubayeho

Papa Francis yatangiye kwandika muri aka gatabo ku wa 20 Ukuboza 1992, ubwo yari Umwepiskopi Wungirije wa Buenos Aires muri Argentine.

Yakomeje kubika ibitekerezo bye mu bihe bitandukanye, haba ubwo yari Arikiyepiskopi wa Buenos Aires, mu gihe cy'amatora y'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ndetse no mu myaka yamaze ayoboye Kiliziya.

Inyandiko ya nyuma yashyizemo yanditswe ku wa 18 Kanama 2024, hasigaye amezi umunani ngo yitabe Imana.

2. Yahisemo kwandika akoresheje intoki

Nubwo yari afite uburyo bwinshi bw'ikoranabuhanga yashoboraga gukoresha mu kubika amakuru, Papa Francis yahisemo kwandika ibitekerezo bye mu gatabo gafite igifuniko cy'umukara.

Inyandiko yanditse mbere yo kuba Papa zigizwe n'amapaji 86, mu gihe izo yanditse amaze gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika zigizwe n'amapaji 55.

Yandikagamo ibyishimo, agahinda, impungenge, intege nke n'ibibazo by'ubuzima bwo mu buryo bw'umwuka yahuraga na byo.

3. Hari inyandiko ze zitashoboye gusobanurwa

Nubwo igitabo cyashyizwe ahagaragara gikubiyemo byinshi mu byo yanditse, hari ibice byasigaye bitashyizwe hanze kuko byari byanditse mu bimenyetso byihariye Papa Francis yari yarishyiriyeho.

Cardinal Fernández yasobanuye ko hari amabanga yihariye Papa Francis yandikaga mu buryo budasanzwe, ku buryo bisaba kumenya uburyo yabikoreshaga kugira ngo umuntu asobanukirwe n'ubutumwa bukubiyemo. Ibyo bice ntibyashyizwe mu gitabo cyasohotse.

4. Ni we wifuje ko inyandiko ze zizasomwa n'abandi

Nubwo Papa Francis yari amaze imyaka myinshi abika izo nyandiko, mu mwaka wabanjirije urupfu rwe yazeretse Cardinal Fernández, amugaragariza ko zishobora kuzagirira abandi akamaro mu buzima bwabo bw'ukwemera.

Nyuma y'urupfu rwe, Cardinal Fernández yasabye Papa Leo XIV uburenganzira bwo kureba izo nyandiko n'ibindi bitabo yari yarasize.

Uburenganzira yarabuhawe, ariko mbere y'uko igitabo gisohoka, hari interuro zasabwe gukurwamo kugira ngo hatagira abantu bakiriho bashobora kugirwaho ingaruka n'ibikubiyemo.

5. Yavuze ko yahuye na Sekibi inshuro eshatu

Kimwe mu bintu byatangaje abantu mu nyandiko za Papa Francis ni uburyo yavuze ko mu bihe bitatu bitandukanye yabonye Sekibi, ndetse rimwe akumva ijwi rye.

Ubwa mbere byabaye ubwo yari mu modoka, abona amaso y'ikiremwa yavuze ko cyari giteye ubwoba ariko gifite n'uburyo bwo kureshya.

Ubwa kabiri byabereye muri Chapelle ya Paruwasi ya Carmel i Buenos Aires. Yavuze ko icyo gihe amaso ya Sekibi yari ameze nk'ibirimi by'umuriro. Yagerageje kumwegera, ahita afata ishapule, asaba Bikira Mariya kumutabara.

Ubwa gatatu byabaye mu 2018, nyuma y'uruzinduko yari avuyemo muri Chile. Yanditse ko yabonye Sekibi kandi akumva ijwi ryayo, ibintu yavuze ko atigeze abasha kwibagirwa.

6. Yanditse ko yabonye irembo ry'ikuzimu

Umwaka wa 2018 wari umwe mu myaka ikomeye kuri Papa Francis, cyane cyane kubera ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorerwaga abana na bamwe mu bihayimana muri Kiliziya Gatolika.

Mu ruzinduko yagiriye muri Chile muri Mutarama 2018, yari yashyigikiye Umwepiskopi Juan Barros, wari warashinjwe guhishira ibikorwa by'ihohoterwa byakorwaga na Padiri Fernando Karadima.

Nyuma yaho, amakuru mashya n'iperereza byatumye Papa Francis amenya uburemere bw'ibyo bibazo n'amakosa yari yarakozwe mu guhabwa amakuru.

Ku wa 07 Kamena 2018, yanditse ko mbere yo kuryama yabonye irembo ry'ikuzimu, akagira ubwoba bwinshi, agafata ishapule ye nk'intwaro yo kwirwanaho.

Ibi bigaragaza urugero rw'uburemere bw'ibibazo byo mu buryo bw'umwuka n'ubuyobozi yanyuzemo muri icyo gihe.

7. Yamaze imyaka ibiri ahanganye n'ibigeragezo mu kwemera kwe

Hagati ya Mutarama 2021 na Ukuboza 2022, Papa Francis yanyuze mu bihe by'ibigeragezo bikomeye mu buzima bwe bwo mu buryo bw'umwuka.

Cardinal Fernández yasobanuye ko kimwe mu bibazo byamuhangayikishaga cyari uburyo ububasha yari afite bushobora kumugeza ku kwishyira hejuru, akumva ko ashobora gukemura ibibazo byose.

Papa Francis yaje kubona ko umuntu ushobora kugwa mu mutego wo kwibwira ko nta kimunanira kubera umwanya afite, bityo akiyibagiza ko na we akeneye kwiringira Imana.

Ibi byabaye mu gihe yari afite n'ibibazo by'ubuzima, ariko agakomeza inshingano ze zirimo ingendo n'amavugurura muri Kiliziya.

Ahagana mu mpera za Ukuboza 2022, yumvaga amaze gutsinda ibyo bigeragezo, yiyemeza kurushaho kwishyira mu maboko y'Imana.

8. Hari uburwayi bwe butari bwarasobanuwe uko bwakabaye

Ku wa 23 Mutarama 2021, Vatican yari yatangaje ko Papa Francis atazitabira bimwe mu bikorwa yari ateganyijwe kubera uburwayi bwa sciatique, butera ububabare buhera mu mugongo wo hasi bukamanuka mu kuguru.

Icyakora, mu bisobanuro byatanzwe ku nyandiko ze, Cardinal Fernández yavuze ko icyo gihe Papa Francis yari afite n'ikindi kibazo cy'ubuzima kijyanye n'amara.

Muri Nyakanga 2021, yabazwe, akurwamo igice cy'urura runini gifite uburebure bwa santimetero 33. Yamaze iminsi 10 mu bitaro mbere yo gusubira mu mirimo ye.

9. Yifuzaga ko abagabo bashatse bashobora guhabwa ubupadiri

Kimwe mu bitekerezo by'ingenzi byagaragaye mu nyandiko za Papa Francis ni uko yatekerezaga ku buryo abagabo bafite abagore bashobora kwemererwa kuba abapadiri muri Kiliziya Gatolika.

Mu muco usanzwe wa Kiliziya Gatolika y'Abaroma, abapadiri basabwa kubaho mu buzima bwo kudashaka no kwifata, ariko Papa Francis yatekerezaga ku buryo hashobora kubaho impinduka kuri iri tegeko.

Icyakora, nubwo yari ashyigikiye icyo gitekerezo, yatinye ko kugishyira mu bikorwa bishobora guteza amacakubiri akomeye mu bakirisitu no mu buyobozi bwa Kiliziya.

Cardinal Fernández yavuze ko Papa Francis yashakaga ko impinduka zikorwa mu buryo budasenya ubumwe bw'abagize Kiliziya.

10. Yabyukaga saa kumi z'igitondo agatangira umunsi asoma Bibiliya

Inyandiko za Papa Francis zigaragaza ko gusenga no gusoma Ijambo ry'Imana byari mu bintu by'ingenzi byarangaga ubuzima bwe bwa buri munsi.

Yabyukaga saa kumi z'igitondo, agasoma Bibiliya. Yari afite n'indi Bibiliya yabikaga iruhande rw'igitanda kugira ngo ajye ayisoma igihe yabaga akangutse nijoro.

Yagiraga kandi ukwemera gukomeye mu busabire bwa Mutagatifu Yozefu, Bikira Mariya na Mutagatifu Tereza w'i Lisieux.

Iyo yabaga afite icyo asaba Imana abinyujije kuri Mutagatifu Yozefu, yacyandikaga ku gapapuro, akagashyira munsi y'ishusho ye imugaragaza asinziriye.

Yavugaga ko hari byinshi yasabye muri ubwo buryo akabibona. Ku bijyanye na Mutagatifu Tereza w'i Lisieux, yakundaga gufata kubona indabo za roza z'umweru nk'ikimenyetso cy'uko amasengesho ye yumviswe.

Inyandiko ze zinagaragaza ko Papa Francis yari asanzwe aha agaciro Cardinal Robert Prevost, waje kumusimbura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika agafata izina rya Papa Leo XIV. Yamugaragaje nk'umushumba ukomeye, umumisiyoneri ugira ubuntu kandi urangwa n'ubunyangamugayo.


Mu nyandiko bwite za Papa Francis, yifuzaga ko abagabo bashatse bashobora guhabwa ubupadiri

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments