• Amakuru / POLITIKI
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ingabo z’iki gihugu, UPDF zivuganye abarwanyi 200 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gitero cyo ku wa 16 Nzeri 2023, ndetse ngo ibitero byo guhashya uyu mutwe birakomeje.

Ingabo za Uganda zimaze iminsi zigaba ibitero mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe w’iterabwoba wa ADF washinze ibirindiro mu mashyamba ya Congo.

Perezida Museveni yatangaje ko ibitero Ingabo za Uganda zigaba kuri uyu mutwe bikoreshwamo amayeri akomeye atuma zibavumbura, ndetse ngo benshi bamaze kwicwa.

Yagize ati “Dutahura umwanzi dukoresheje amayeri n’ubwenge bwa muntu. Twifashishije ibyo, nagira ngo mbamenyeshe ko abenshi mu byihebe byishwe. Gusa ntabwo mwabasha kumenya abo ari bo kugeza igihe abantu babatanzeho amakuru.”

“Mu gitero cyo ku wa 16 Nzeri 2023, ababarirwa muri 200 barishwe, kandi kuva icyo gihe hagabwe ibitero byinshi.”

Perezida Museveni yanashyize hanze urutonde rw’amazina 57 bivugwa ko ari ayabo ariko yirinda guhamya ko ari yo mazina nyakuri yabo, gusa ngo ni yo bazwiho mu mutwe w’iterabwoba babarizwagamo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments