Inzego zumutekano zo mu gace ka Tabora mu Burengerazuba bwa Tanzania zataye muri yombi ababyaza bane bashinjwa gushaka kugurisha ibice by’imibiri y’impinja ebyiri zavutse ari impanga.
Ubwo izi mpinja izi mpinja zavukaga ari impanga zahise zikurwamo ibice byazo byumubiri nyuma yuko zitabye Imana noneho bijyanywa kugurishwa nabavuzi ba gakondo kugirango babjye babyifashisha mu migenzo yabo.
Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.
Umubyeyi w’izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n’uruhu rwo mu maso rwashishuwe nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Komiseri wo mu gace ka Tabora, Batilda Buriani, yatangaje ko abo baganga bahise bahagarikwa mu mirimo kandi bagatabwa muri yombi.
Buriani yavuze ko ibyo bice abo baganga bashakaga kubigurisha n’abapfumu ngo babyifashishe mu migenzo gakondo.
Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y’iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho.