• Ubuzima / INDWARA

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023 Nibwo hazaba umuhango wo gushyingura  Mutezintare Gisimba Damas   witabye Imana tariki 4 Kamena 2023 azize uburwayi.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Mutezintare uteganyijwe Saa kumi n’ebyiri n’igice (6h:30) za mu gitondo abo mu muryango we bazajya gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge ,i Nyambirambo mu Mujyi wa Kigali.

Saa Moya n’igice (7h30) hazaba umuhango wo kumusezera iwe mu rugo i Karamaahazwi nka Norvege.

Saa yine (10h00), hazaba igitambo cya Misa kizabera kuri Mugatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Saa munani nibwo hazaba umuhango wo gushyingura Mutezintare Gisimba Damas,mu irimbi rya Rusororo mu gihe gukaraba bizabera iKabuga kuri CINETRA.

Gisimba Damas yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi ashimirwa kuba yararokoye ubuzima bw’Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside ndetse akiyemeza kurera imfubyi amagana zari zatakaje ababyeyi .

Yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments