• Ubuzima / INDWARA

Kuwa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 Nibwo Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe bwasezereye abana 356 bari bamaze imyaka irindwi bitaho nyuma yo kuvukana ibibazo bitandukanye birimo abavutse badashyitse, abavutse bananiwe n’abandi benshi bagiye bavukana ibibazo bitandukanye, ababyeyi bongera gusabwa kujya bipimisha inshuro nyinshi mu gihe batwite nka bumwe mu buryo bwo gukumira ibi bibazo.


Nyuma y’aho serivisi Bahererwaga muri PDC ( Pediatric Development Clinic) bigaragaye ko zabagiriye umumaro ku buryo imiryango yabo ishobora kubitaho ubuzima bwabo ntibusubire inyuma.


PDC ni serivisi ikurikirana imikurire n’iterambere ryuzuye by’abana bakeneye ubufasha bwihariye bafite munsi y’imyaka itanu, ndetse ikanabungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho mbonezamubano ku babyeyi kugira ngo babashe kwita ku bana babo uko bikwiye.


Iyi serivisi yatangijwe n’umuryango Inshuti mu Buzima ( Partners In Health) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, mu mwaka 2014 ku bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu karere ka Kayonza.


Mu 2016 iyi serivisi yagejejwe ku bitaro bya Kirehe ikaba ihabwa umwana wavukanye munsi y’ibiro bibiri, umwana wavutse inda itagejeje amezi icyenda, umwana wavutse ananiwe cyangwa akananirwa nyuma yo kuvuka, umwana wavukanye ibibari (imbere mu gisenge cy’akanwa, inyuma ku munwa cyangwa hombi).


Ihabwa kandi umwana wavukanye cyangwa ufite umutwe urengeje ibipimo ngero biteganywa n’abaganga hakurikijwe igihe umwana yavukiye n’igihe afite, inahabwa umwana wagize mugiga cyangwa malariya yo mu bwonko, umwana ufite ingorane cyangwa ubukererwe mu iterambere ryuzuye ugereranyije n’imyaka afite, umwana wagize ikibazo mu kwirema kw’ingirangingo ndetse n’umwana wagize indwara y’imirire mibi.


Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Munyemana Jean Claude, yavuze ko umwana wagaragayeho ibi bibazo batamusezerera ahubwo batangira kubashyira muri serivisi yita ku buzima bwabo mu minsi 28 izwi nka (Neonatology) bakahava bashyirwa muri serivisi ya PDC bakurwamo ari uko bagize imyaka itanu nibura ngo umwana yaramaze gukira bwa burwayi bwe abasha kugenda no gukora ibintu byose.

Niyigena Clementine utuye mu Murenge wa Gahara mu Kagari ka Rubimba we yavuze ko umwana we yavukiye amezi arindwi, akaba yarumvaga ko bidashoboka ko abaho bitewe n’imibereho yari afite.

Ati “Urumva nari umukene nkabona ukuntu umwana mbyaye avukiye amezi arindwi, imibereho yanjye ari mibi. Abaganga rero baje kunyitaho barampumuriza bakajya bamfasha kumubonera amata n’indyo yuzuye umwana agenda akura gake gake ubu agejeje imyaka itanu ndetse yanatangiye kwiga bya bibazo byose byarashize ndashimira abaganga ku kuntu bamfashije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye Partners In Health yafashije ibitaro bya Kirehe kwita cyane kuri aba bana, avuga ko ari igikorwa cyiza gihinyuza imyumvire y’abumva ko umubyeyi wabyaye umwana akagira ikibazo biba byatewe nuko yarozwe, yasabye abaturage kurenga iyi myumvire bakiringira abaganga gusa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “ Kenshi mu Karere kacu no mu bice bitandukanye usanga ababyeyi batangira kuvuga ngo ni amarozi, ngo umwana baramuzinze kandi ari ikibazo cyavurwa umwana agakira agakura neza akagirira akamaro igihugu cye, ubu twiyemeje kubakangurira kugana ibigo nderabuzima kugira ngo bavurwe, icya kabiri twiyemeje gukorana n’abaganga kugira ngo tugere ku baturage bose tubigishe iyi serivisi bayimenye.”

Ubuyobozi bwa Partners In Health buvuga ko kuva mu 2016 bumaze gukurikirana abana 2181 bagiye bavukana ibibazo bitandukanye, aba bana barimo abagiye bakurikiranwa bakavurwa bagakira neza ndetse n’abandi bagikurikiranwa ku buryo bizeye ko bazakira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments