Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero, batunguwe no gusanga mu kiyabaya cya Mugogo, umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 33.
?
?BTN TV ubwo yageraga muri aka gace kasanzwemo nyakwigendera, yatangarijwe n'abahaturiye biganjemo abo mu muryango we ko mu ijoro ryakeye ku wa Gatatu bamubonaga mu masaha ya Saa Yine aho yari yagiye gukurikirana umupira kuri trleviziyo muri Santere ya Byangabo.
?
? Muramu we yabwiye BTN ko ubwo yari agiye mu kazi nk'ibisanzwe, yahuye n'umugabo amubwira ko hari umuntu abonye aryamye mu kibaya ko ashobora kuba atamerewe neza.
?
?Yakomeje avuga ko ubwo yari akomeje urugendo yatangiriwe n'undi muntu amumenyesha ko basanze muramu we munsi y'ikiraro yashizemo umwuka.
Gaston Nirembere/BTN TV I Musanze
Inkuru iracyanozwa!!!!