Mukantwari Aime Jose w’imyaka 34 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Migamba, mu Kagari ka Kabasore, Umurenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yahoze mu buzima bugoye nta cyo agira, ariko nyuma yo gukura amaboko mu mifuka agatangira gukora no gutunganya ifumbire y’imborera byamuhinduriye ubuzima akiteza imbere ku rwego rushimishije.
Ubwo uyu mubyeyi w’abana babiri yagiranaga ikiganiro na BTN, yavuze ubuzima bubi yari arimo bwahindutse ubwo we kimwe na bagenzi be bahingaga urusenda baburaga ifumbire noneho akaza gufata umwanzuro wo kuyikora no kuyitunganya kuko ibura ryayo ryari rikomeje guteza igihombo mu buhinzi bakoraga.
Avuga ko nyuma yo kugira icyo gitekerezo cyo gukora ifumbire y’imborera, yaje kubona amahirwe yo kwiga uko bayikora muri Unguka Ltd bituma atyaza ubwenge kurushaho kugeza ubwo atangiye kugerageza amahirwe, ibyo afata nk’ikiraro nyambukiranya bukungu yaboneyemo umugisha.
Icyo gihe ngo akimara kwiga yahise agira amahirwe yo guterwa inkunga na AEE, imufata ukuboko arahugurwa ndetse inamuha inkunga ya Miliyoni 3 Frw, atangira umushinga we wo gutunganya no gukora ifumbire y’imborera yifashishije ibyatsi, inkari n’amaganga y’inka ku buryo nyuma y’amezi atatu abikora yatangiye kuyifumbiza umurima we yari yarahinzemo inindi bihingwa ndetse akanasaranganya bagenzi be.
Muri icyo gihe kandi yahise abona abandi batera nkunga bamuhaye indi nkunga y’amafaranga Miliyoni 4 frw nawe yongeramo make yari yizigamye ku buryo byatumye akora mu buryo bwagutse. Umwimerere w’ifumbire ye n’umusaruro watangaga ku bihingwa yafumbizwaga, byatumye abona abakiriya b’imena.
Amafaranga yagurishaga ifumbire yamufashije kwikura mu bukene no kunoza neza inshingano afite harimo kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana arera, korora amatungo, andi ayagura ikibanza cya Miliyoni Esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda(6,000,000 Frw) ikindi kubera kwaguka mu mikorere bituma abasha gutanga akazi ku bakozi 15 ba burimunsi bakora bubyizi ndetse n’abakozi babiri bahoraho, ibyagabanyije ubushomeri aho atuye.
Kuba yitunganyiriza ifumbire, bituma abasha kuzigama amafaranga yakabaye ayiguramo ahandi ndetse ibihingwa bindi ahinga biri kwera igatanga umsuaruro mwiza ku rwego rushimishije ugeraranyije na mbere agikoresha iy’abandi cyane ko itari ku rwego rwiza nk’urwo iye iriho.
Nyuma yo kubona amafaranga akesha ifumbire atunganya y’imborera, yaje gutangira umushinga wo gukora isabune y’amazi nkuko yabihoranye mu nzozi ariko kubera kubura igishoro bigatuma imishinga ye ipfira mu bitekerezo.
Nubwo uyu muhinzi wabigize umwuga, yirata ibyiza akesha umushinga wo gukora no gutunganya ifumbire y’imborera, ku rundi ruhande avuga ko mu mikorere ye agorwa cyane n’imihanda bakoresha inyurwamo n’ibinyabiziga bimuzanira ibyo akoramo ifumbire ndetse no kuba imodoka zigemurira abakiriya ifumbire ye zigorwa cyane n’imihanda bityo bikadindiza imikorere ye bityo akaboneraho gusaba Leta kubakorera umuhanda maze bagasana aho wagiye wangirika.
Akiganira n’ikinyamakuru btnrwanda.com, Mukantwari akaba nyiri kompanyi yitwa Umwimerere MG ltd, yatangaje ko ubwo yatangiraga umushinga we yacibwaga integer kenshi na bamwe muri bagenzi be b’urubyiruko, aho hari abamubwiraga ko ibyo arimo ari uguta igihe kuko ntamukiriya azigera abona gusa kugeza ubu bamwe muri bo bari kumwegera bamugisha inama yuko bakiteza imbere nkuko yabikoze.
Asaba abaturage by’umwihariko abakiri bato gukura amaboko mu mifuka bakishakamo ibisubizo bakikuramo imyumvire yo gutekereza ko bazakora akazi kajyanye n’ibyo bize ko ahubwo umurimo wose ukoranye umwete n’intego ukugeza kuri byinshi.
Uyu mushabitsi ushimira abafatanyabikorwa barimo AEE Rwanda, AGRA, DUHAMIC, ADRI na RYAF yitabiriye imurikagurisha riri kubera ku Murindi mu Karere ka GAsabo, aho ari kumurika ibyo akora birimo urusenda n’isabune y’amazi. Kugeza ubu Mukantwari ateganya kugurisha abakiriya be bamwegereye toni 200 z’ifumbire muri Nzeri uyu mwaka wa 2025.
Mukantwari Aime Jose ubwo yasukaga inkari ku kirundo cy'ibyatsi bikorwamo ifumbire y'imborera