Itsinda
rya Vestine na Dorcas ni rimwe mu matsinda akora umuziki wo kuramya no
guhimbaza hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nyuma yaho Umukuru
arushingiye yagize icyo yibwirira umuvandimwe we amugira inama yo kutazihutira
gushaka
Aba bomi
basanzwe babarizwa muri MIE Empire iyoborwa na Murindahabi
Irene ubwo bari mu kiganiro nawe ku rubuga rwa Youtube aho bageze
bakaganira ku rugo rwa Mukuru we .
Vestine mu
gisubizo cye yirinze kuvuga byinshi ariko avuga ko ari ibintu
byabanje kumugora cyane kuko byari ibintu atamenyereye gusa atahita
yihutira gutangariza abantbyinshi ku buzima bwo mu rugo uko bwifasheko yaba
agiye kwingira umuntu w’Inzobere mu bijyanye n’urugoariko ashimira Imana
ko kugeza ubu urugo rumeze neza
Muri
icyo kiganiro niho yahereye agira inama Murumuna we Dorcas amuuza
kutazihutira gushaka kare akiri muto .
Ati
"Mwana wanjye [Dorcas] ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse. uramutse
ushatse ukiri muto nagucira inkoni nkagukubita. Njye byari umugambi
w’Imana."
Kamikazi
Dorcas yavuze ko nyuma y’uko umuvandimwe we ashatse, kwiyakira byaramunanite
yibaza uko agiye kubaho batari kumwe biramunanira.
Ngo ubukwe
bukimara kuba yahise ajya ku ishuri kuko yari mu bandi yumvaga nta kibazo,
byose byangiritse ubwo yari agarutse avuye ku ishuri, no kurya byaranze ngo
ategereje Vestine.
Ati “Dore
ngo mveyo! Mama ni we wabibabwira. Yageraga aho akavuga ngo ‘sinjya ku meza
utari waza. Kurya byari byananiye, ntabwo mwabyumva. Ni umuntu twakuranye kuva
kera noneho yari ameze nka mama wanjye muto. Ni umuntu wanyitagaho, naba ntari
kurya akambaza impamvu, akanantera imbaraga.”
Yakomeje
agira “Nagize agahinda gakabije ku buryo namuhamagaye saa Cyenda z’Ijoro, Mama
yaza kundaza nkamubwira ngo ahamagare Vestine ndamushaka. Byageze aho nkajya
nanga no kujya iwe kuko ndishyiramo ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze
nk’ukwezi ntishima, byaranze.
Ubu
ndi kurya kuko ndi iwe, kuko Mama yarambwiye ngo ‘jya iwe kugira ngo ubashe
kurya.’ Nakoresheje n’imiti ariko biranga.”
Vestine na
Dorcas ubu bamaze kugera mu gihugu cya Canada aho bazataramira hagati y’itariki
ya 18 Ukwakira n’iya 15 Ukwakira 2025.
Ni ibitaramo bine birimo icyo mu Mujyi wa Vancouver muri Sonset Church,Winnipeg muri Riverwood Church, Regina muri Parliament Community Church na Edmonton muri People’s Church.
Like This Post? Related Posts