Umusaza
witwa Habimana Emmanuel ufite imyaka 65 y’ubukuru akurikiranyweho icyaha cyo
guhohotera umwana w’imyaka 13 yareraga amusambanya ku gahato nyuma y’aho bari
bajyanye kwahira ubwatsi bw’inka.
Byabereye mu
mudugudu wa Rwasaburo, mu kagari ka Musya Umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma ku
wa 02 Ugushyingo 2025.
Amakuru
atangwa n’abatuye muri aka gace avuga ko uyu musaza yabanaga na nyina w’uyu
mwana nk’umugabo n’umugore aho ngo bari baracumbikiwe mu nzu bagatungwa n’ubuhinzi
bakoreraga mu masambu y’uwabacumbikiye ariko bakamwishyura kumwororera inka.
Mama w’uyu
mwana wafashwe yavuze ko ubwo uyu musaza yari azindutse agiye mu kazi ke k’ubuhinzi
no kwahirira inka y’uyu wabacumbikiye we yari yaramutse ngo atameze neza noneho
ngo ni bwo uyu mugabo yahisemo kumusaba kumuha umwana ngo abe ari we bajyana
undi nawe arabimwemerera.
Umwana ubwe
yabwiye itangazamakuru ryacu ko “Ubwo bari basoje akazi ko guhinga uyu mugabo
yagiye kwahirira inka ngo batahe hanyuma ajya mu gihuru, hashize akanya
arampamagara ngo nze agire icyo anywereka musangayo ampereza nanjoro ngo nanjye
ninahire ubwatsi maze nunamye anturuka inyuma ahita ambirindurira hasi atangira
kubikora, ngerageje kuvuza induru amfata umunywa mubwira ko nza kubibwira mama
nawe arabimbuza ngo arangurira bombo.”
Uyu mwana
akomeza avuga ko ubwo bari bageze mu rugo yabanje kwanga kubibwira nyina uwo
mugabo agihari maze bategereza agiye kwishyuza amafaranga ahantu abona
kubibwira nyina.
Nyina nawe
ngo yahise atabaza abaturanyi maze barembye uyu mwana babona ko koko yahohotewe
asambanywa bahita bitabaza ubuyobozi umwana ajyanwa kwa muganga.
Ati “
Abaganga bamwicaje hasi maze ibyo yamukoreye byose biragaruka bamuha imiti.”
Kugeza ubu
uyu musaza yahise atabwa muri yombi naho umwana na nyina bo baracyari aha
bakodeshaga.
Andi makuru
atangwa n’abatuye muri aka gace yo avuga ko uyu musaza n’ubundi yari amaze igihe
gito afunguwe nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza uretse ko batatubwiye icyo
yari yarafungiwe.
Uyu mugore
akaba ngo ari uwo yashatse agifungurwa mu gihe uriya mwana ari uwo nyina
yazanye muri urwo rugo.