• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda (RNP), yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, imaze guta muri yombi abantu 11 bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka.

Yatangaje ibi nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Gasabo, mu mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo,na Rutunga bagaragaje ikibazo cy’ababiba inka zimwe zikabagwa izindi zikagaruzwa zitarabagwa.

Polisi yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bahise bakurikirana iki kibazo kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Guhera mu Ukwakira 2025 hamaze gufatwa 11 bakekwaho ubujura bw’inka. Bagize uruhare mu kwiba inka esheshatu.

Izo nka zibwaga cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu tugari twa Minini, Gicaca na Kibara, abajura bakajya kuzigurisha mu isoko ryazo riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko inka enye zibwe zagarujwe zitarabagwa, mu gihe izindi ebyiri basanze zabazwe.

Yagize ati:"Abantu 11 bakekwaho kwiba inka barafashwe bamwe bagejejwe mu nkiko abandi bari gukorerwa amadosiye."

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko ari ubujura bugirwamo uruhare n’abantu benshi. Ku ikubitiro habanza abitwa abatenezi (abaranga b’inka) bagenda bareba aho inka ziherereye nyuma bakaharangira abajura.

Iyo inka imaze gusohorwa mu kiraro hari igihe bayibagira cyangwa bakayijyana mu isoko bakayigurisha, iyo bamaze kuyibaga hari abashinzwe gutwara inyama bakajya kuzigurisha.

Ikindi cyagaragaye ni uko aba bajura bataba mu murenge umwe ahubwo usanga bazenguruka iyi mirenge yose ku buryo biba muri Gikomero bagahungira i Rutunga abandi bakajya mu turere twa Gicumbi, Rwamagana cyangwa aka Rulindo.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa ariko akanabashishikariza abaturage gukomeza kuyatanga ngo n’abandi bafatwe.

Ati:"Byagaragaye ko abenshi baba bazwi, ugasanga abaturage barahisha amakuru ngo banga kwiteranya n’abaturanyi, bitanturukaho, ni umwana wacu n’ibindi byinshi bitwaza mu guhisha amakuru."

Yasabye abaturage kwitondera abantu baza mu ngo babaririza inka zigurishwa kuko hari ubwo usanga baba ari abajura baje gushaka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye na ba nyirazo, n’ibindi byabafasha mu bujura bwabo.

Polisi y'u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura cyane cyane ubw’amatungo kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage babahagurukiye.

Icyaha cy'ubujura kiza ku isonga mu byaha byiganje mu nkiko z'u Rwanda

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments