Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 11 bakekwaho ibyaha by’ubujura bakoraga binyuze mu gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Abafashwe ni abo mu mirenge ya Muhima na
Nyamirambo. Batawe muri yombi ku wa 4 Ugushyingo 2025, binyuze mu makuru
abaturage batanze.
Mu
Murenge wa Muhima mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe batanu
bakekwaho gutega abantu no kubambura ibyabo muri Nyabugogo mu masaha y’ijoro.
Mu
bafashwe umukuru afite imyaka 43 umuto akagira 29.
Umuvugizi
wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko mu Murenge wa Nyamirambo mu
Kagali ka Rugarama, mu Mudugudu wa Rubona, hafatiwe abakekwaho ubujura
batandatu, na bo bategaga abantu banyuze ahahoze irimbi bakabambura ibyo
bafite, umukuru muri bo akaba afite imyaka 30 umuto akagira 17.
Ati
“Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira umuntu wese uhungabanya ituze
n’umudendezo by’abaturage cyane cyane abantu nk’aba bategera mu nzira abaturage
bakabambura ibyo bafite. Abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru
igihe hari aho bazi hari abajura biba abaturage.”
Yongeyeho
ko “Abakora ubujura nta bwihisho bafite muri iki gihugu bashake ibindi bakora,
ubujura ntabwo buzabahira kuko inzego z’umutekano ziri maso.”
Ingingo
ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese uhamijwe
n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko
kitarenze imyaka ibiri.
Ahanishwa
kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko
atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu
cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167, ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Like This Post? Related Posts