• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 y'amavuko.

Uregwa atuye mu mu Mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Mukinga, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, akurikiranyweho ko mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we yibyariye w’imyaka itandatu (6) y’amavuko, nyuma y’uko nyina w’uyu mwana yahukanye akamumusigira. 

Icyaha akurikiranyweho cyamenyekanye ku itariki ya 27 Ukwakira 2025, ubwo umutanyi wabo yabonaga uyu mwana agenda nabi yamubaza icyo yabaye akamubwira ibyo papa we yamukoreye. 

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, uregwa yemeye ko yasambanije umwana we ubwo yaratashye mu ijoro yasinze. Asobanura ko yabitewe n’ubusinzi.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 yahinduwe n’ingingo ya 14 y’itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2024 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments