Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro zataye muri yombi umusore w’imyaka 29 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine, mu gikorwa cyihuse cyakozwe nyuma yo kubona amakuru y’icyaha cyari kimaze kuba.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kanebwe, Akagari ka Teba,
Umurenge wa Gihango ku wa 5 Gashyantare 2026, mu gihe ukekwaho yagafatwa mu
gitondo cyo ku wa 6 Gashyantare 2026, ataratoroka.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias,
yemeje ko inzego z’ibanze zahise zikorana n’abayobozi b’umudugudu n’inzego
z’umutekano kugira ngo ukekwaho afatwe vuba.
Ati:
“Akimara kubimenya, twihutiye gukorana n’Umukuru w’Umudugudu
byabereyemo, hafatwa ukekwaho atarava aho, kandi umwana ahita ajyanwa ku Bitaro
bya Murunda kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.”
Yongeye
kwibutsa abaturage ko kurengera abana ari inshingano ya buri wese, abasaba
gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha bihungabanya umutekano n’imibereho
myiza y’abaturage.
Ku
ruhande rwa Polisi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre
Twajamahoro, yatangaje ko ukekwaho yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Kugeza ubu, ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, hakurikizwe amategeko.
Like This Post? Related Posts