Maj. Gen Deus Sande wari Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha imodoka z’intambara ikorera mu gace ka Masaka muri Uganda, yapfuye ubwo yari mu rugendo ajya gushyingura mugenzi we.
Amakuru
yatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Chris Magezi, avuga ko Maj.
Gen Deus Sande, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare
2026, ahagana Saa 3:45.
Chris Magezi
yakomeje avuga ko Maj. Gen Deus Sande yari mu nzira agana mu murwa mukuru,
Kampala kugira ngo yitabire umuhango wo gushyingura Maj. Gen Francis Takirwa
wari Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, na we uherutse kwitaba
Imana.
Yavuze ko
ubwo Maj. Gen Deus Sande yari ageze muri aka gace ka Mpigi yagize ikibazo cyo
guhumeka, apfa ubwo bageragezaga kumujyana ku bitaro.
Igisirikare
cya Uganda cyijeje ko hagiye gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyishe
nyakwigendera, ndetse cyihanganisha umuryango we.
Maj. Gen Deus Sande apfuye akurikira Maj. Gen Francis Takirwa, witabye Imana ku wa 7 Gashyantare 2026, azize uburwayi.