Kompanyi
y’indege yo muri Somalia yashimye ubutwari bw’umwe mu bapilote bayo washoboye
kugusha neza indege yari yagize ikibazo, igasanga ihagaze ku nkombe z’inyanja
hafi y’ikibuga cy’indege, abantu 55 bose bari bayirimo bakarokoka.
Kompanyi
Starsky Aviation yatangaje ko ubutwari n’ubuhanga budasanzwe bw’uyu mupilote
byagize uruhare rukomeye mu kurokora abagenzi 50 n’abakozi batanu b’indege.
Abakozi
b’iyi ndege yo mu bwoko bwa Fokker 50 bavuze ko yagize ikibazo hashize akanya
gato ihagurutse iva mu murwa mukuru Mogadishu ejo ku wa Kabiri mu gitondo.
Bahise basaba gusubira ku kibuga cy’indege, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya
Somalia gishinzwe iby’indege zitwara abantu n’ibintu (CAA – Civil Aviation
Authority).
Indege
yashoboye kugera hasi, ariko irananirwa guhagarara ku kibuga, ikomeza kugenda
kugeza igeze mu mazi yo ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde, nk’uko byasobanuwe na
Ahmed Macalin Hassan uyobora CAA.
Kugeza ubu,
ntiharamenyekana neza ikibazo cyateye iyo ndege.
Amashusho
yakwirakwijwe ku rubuga rwa X yagaragaje abagenzi basohoka muri iyo ndege
yangiritse ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde. Nta makuru aravuga ko hari
abakomeretse bikomeye.
Ingabo ziri
mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia hamwe
n’iz’Umuryango w’Abibumbye (ONU) zahise zoherezwa byihuse gufasha mu bikorwa
by’ubutabazi. Minisitiri wa Somalia ushinzwe gutwara abantu n’ibintu na we
yageze aho byabereye, nk’uko yabitangaje kuri konti ye ya X.
Umuvugizi wa
Starsky Aviation, Hassan Mohamed Aden, yagize ati:
“Twishimiye
gutangaza ko abagenzi bose n’abakozi b’indege bose ari bazima. Haracyakorwa
iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ikibazo cyatumye indege igwa
byihutirwa.
“Uburyo
umupilote yafashe icyemezo cyihuse kandi akagumana ituze byagize uruhare
rukomeye mu kurokora abari muri iyo ndege bose, kandi turamushimira ku bwitange
n’ubunyamwuga yagaragaje.”
Like This Post? Related Posts