Ku cyicaro
gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026,
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent
Sano, yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango
w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Bagize
itsinda RWAFPU3-8, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP)
Dativa Iribagiza, rigiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bakorera mu Mujyi
wa Juba, mu gihe kingana n’umwaka aho bari bafite inshingano zo gucungira
umutekano abaturage bakuwe mu byabo n'intambara, abakozi b’Umuryango
w’Abibumbye ndetse n’ab’indi miryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.
DIGP Sano
yabasabye kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe barangwa n’umuhate no gushyira
imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kugira ngo bazabashe kugasohoza neza
uko bikwiye.
Yagize ati:
“Mwatoranyijwe kujya guhagararira igihugu cyacu na Polisi y’u Rwanda
by'umwihariko, amahugurwa n’inyigisho mwahawe bibategura kuzakora akazi
mugiyemo neza. Mu butumwa mugiyemo muzakomeze gukora kinyamwuga murangwa
n’imyitwarire myiza musigasire icyizere mwagiriwe.”
DIGP Sano
yabasabye kuzarangwa no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba
maso no gukurikiza inyigisho bahawe, kugira ngo babashe kugasohoza neza uko
bikwiye.
Yakomeje
agira ati: “Aho mugiye gukorera, muzakorana n’izindi nzego zitandukanye zo mu bindi
bihugu, muzakomeze kubana neza hagati yanyu mukomere ku muco n’indangagaciro
zacu nk’abanyarwanda ariko mwirinde no gutesha agaciro imico y’ahandi kuko buri
gihugu kigira umuco wacyo.”
DIGP Sano
yashimangiye ko ubutumwa bagiyemo atari ubw’umuntu ku giti cye, abasaba
kuzakorera hamwe nk'ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza bahabwa
n’abayobozi babo, aho badasobanukiwe neza bakagisha inama.
Yanabibukije
kuzubahana, gufashanya no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi, birinda
gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga bitajyanye n’akazi kimwe n’ibindi
bidafite umumaro kugira ngo bakomeze guhesha isura nziza igihugu na Polisi y’u
Rwanda.
Iri tsinda
RWAFPU3-8 rifite umubare munini w’abagore bagera kuri 84 n’abagabo 76,
biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali, mu mpera z’iki cyumweru, berekeza i Juba
mu murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, aho bazasimbura bagenzi babo bagize itsinda
RWAFPU3-7.