• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, mu cyobo cyibumbirwagamo amatafari hasanzwe umurambo w'umugore bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana bamurengejeho icyondo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bikimba, mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo. 

Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV bavuga ko uwo mugore ashobora kuba yishwe n'abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Umwe yagize ati:"Mu gitondo mbona abantu barimo baraza biruka baravuga bati hariya hirya hari umuntu wahapfiriye nanjye niko kuza nka Saa 6h30' mpasanga umurambo we nta n'akenda yari yambaye hejuru kuko yari yambaye agakabutura gusa. Abantu barahurura n'uko tumushyiraho agatenge."

Yakomeje avuga ko akurikije aho basanze umurambo wa nyakwigendera mu cyobo cyabumbirwagamo yashyizwe mu cyondo bigaragaza ko yaba yiciwe mu muhanda umurambo we ugakurubanwa ukazanwa aho wasanzwe.

Aba baturage bakomeje bavuga ko bababajwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera kuko yari asanzwe ababaniye neza nubwo yari azwiho gukunda inzoga.

Bakomeza bavuga ko bataramenya neza abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kuko n'abasore 2 muri 3 bafashwe bakekwaho kuba ari bo bamwishe bari bababonye bwa mbere.

Basabye ko abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera wari uzwi nka Maman Irumva bazahanwa by'intangarugero.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane nyir'izina abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments