• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuryango mpuzamahanga w’abaganga batagira umupaka utanga ubuvuzimu bihe by’ibibazo uzwi nka Médecins Sans Frontières (MSF), watangaje ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ko utakibona amakuru ku bakozi bawo 26 mu bakozi 291 bakorera mu Ntara ya Jonglei, iri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Sudani y’epfo

Abo bakozi bakoreraga mu mijyi ya Lankien na Pieri, ahaherutse kwibasirwa n’imirwano ikomeye.

Nk’uko MSF ibitangaza, ibitaro byo muri Lankien byagabweho igitero cy’indege za leta mu ntangiriro za Gashyantare, mu gihe ikigo nderabuzima cyo muri Pieri cyatewe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Kubera umutekano muke ukomeje kurangwa muri ibyo bice, abakozi b’uyu muryango bavuye muri ibyo bigo nderabuzima, bamwe bajya kwihisha mu bice byitaruye aho ubuzima bugoye kuko hari ikibazo cyo kubona amazi, ibiribwa n’izindi serivisi z’ibanze.

MSF ivuga ko kuba muri ibyo bice itumanaho riri hasi cyane bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zituma batakibasha kuvugana n’abo bakozi, ariko ikomeje guhangayikishwa n’umutekano wabo.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka  ushize , imirwano yakajije umurego mu Ntara ya Jonglei, aho ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir zirimo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye utavuga rumwe na leta Riek Machar.

Riek Machar kuri ubu ufungiye iwe mu rugo , anashinjwa ibyaha byiswe ibyibasiye inyokomuntu.

Nk’uko bitangazwa na n’umuryango w’abibumbye iyi mirwano imaze gutuma abantu bagera ku bihumbi 280 bahunga ingo zabo, mu gihe hakomeje no kuvugwa ibitero byibasiye abasivile hafi y’umupaka wa Soudan.

Umuyobozi wa MSF muri Sudani y’Epfo, Yashovardhan, yavuze ko urugomo rukomeje kubangamira cyane serivisi z’ubuvuzi.

“Uru rugomo rufite ingaruka zikomeye kandi zitihanganirwa, si ku babura ubuvuzi gusa ahubwo no ku babutanga. Abakozi b’ubuvuzi ntibagomba na rimwe kuba intego y’ibitero.”

Kubera umutekano muke, MSF yahagaritse ibikorwa byayo muri Lankien na Pieri, bituma abantu ibihumbi amagana batakibona serivisi z’ubuvuzi zari ingenzi mu buzima bwabo.

Uyu muryango uvuga ko ukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere kubona amakuru ku bakozi bawo baburiwe irengero no gufasha imiryango yabo.

MSF ivuga ko mu mezi 12 ashize ibigo nderabuzima byayo byibasiwe n’ibitero nibura inshuro 10, ibintu bigaragaza ko umutekano w’abakozi b’ubutabazi n’abaturage ugenda urushaho kujya mu kaga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments