• Amakuru / POLITIKI

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yageze Arusha muri Tanzania, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), izaba ku wa 7 Werurwe 2026.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Weruwe ubwo Dr. Nsengiyumva yari ageze ku Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro yakiriwe na Dennis Londo, Ministiri w’Ubucuruzi Wungirije wa Tanzania.

Inama ya EAC igiye guhuza abakuru b’ibihugu umunani cyangwa abazabahagararira baturuka muri Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

EAC ivuga ko iyi nama izaba ku ntego yo gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho y’abarenga 300 batuye aka karere.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu bazatangiza ikoreshwa ry’icyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka ‘EAC Customs Bond’.

Iki cyangombwa kuzasimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki cyangombwa gishya kizafasha abakora ubucuruzi kwambukiranya ibihugu byo muri EAC ari cyo bakoresheje gusa, mu gihe mbere byabasabaga kugira byinshi.

Iki cyangombwa kandi kizafasha mu guhuza imikorere y’ubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi z’ubwishingizi, ndetse n’ibigo by’imari. Ni na ko kizagabanya amafaranga abacuruzi batangaga ndetse kikihutisha imikorere n’ubuhahirane.

Muri iyi nama kandi hazatangizwa gahunda ya karindwi y’iterambere rya EAC izava mu 2026/27 ikageza mu 2030/31.

Iyi gahunda yerekana icyerekezo uyu muryango ufite mu kwihuza kw’akarere ndetse na gahunda z’iterambere zigamije imibereho myiza n’izamuka ry’ubukungu, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments