Umuhanzikazi
Ayra Starr, yatangaje ko ari mu rujijo ku bijyanye n’umubano w’urukundo awugira
mu ibanga, asobanura ko ataramenya neza niba agomba kuwushyira ku mugaragaro
cyangwa akaguma akawuhisha
Uyu
muhanzikazi uri mu bagezweho mu njyana ya Afrobeats yabitangarije mu kiganiro
aherutse kugirana n’ikinyamakuru cy’inzu
ifasha abahanzi ya Jay Z izwi nka Roc
Nation, mu gice cyiswe The Intern Series.
Muri icyo kiganiro, yavuze ko indirimbo ye Where Do We Go yayikoze biturutse k’ubuzima
bwe bwite, by’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’urukundo ari kugerageza gushyira mu ibaga rikomeye
Ayra Starr
yavuze ko iyo ndirimbo igaragaza amarangamutima y’umuntu uri mu mubano
w’urukundo ariko akibaza niba uwo mubano wagirwa ibanga cyangwa ukamenyekana ku
mugaragaro.
Yagize ati: “Indirimbo
Where Do We Go yavuye ku mubano wanjye w’ibanga. nibaza niba ngomba gukomeza
kuwugira ibanga cyangwa nkawutangaza ku mugaragaro. Njye ndi hagati aho, ni yo
mpamvu nibaza nti ‘tujya he?’”
Aya magambo
agaragaza ko uyu muhanzikazi ari mu rujijo rusanzwe rukunze kuba ku byamamare
byinshi, aho kubungabunga ubuzima bwite biba bigoye kubera igitutu cy’abafana
n’itangazamakuru bashaka kumenya amakuru yose ku buzima bwabo.
Muri cy’icyo
kiganiro, Ayra Starr yanabajijwe umuntu yakwifuza gukorera yakwigiraho mu rwego
rwo kwiga byinshi mu muziki cyangwa mu myidagaduro.
Uyu
muhanzikazi yahise agaragaza ko umuntu yakwigiraho muri uyu muziki ari umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna.
Yagize ati: “Iyo
mba ngomba kwigira ku muntu uwo ari we wese, nahitamo Rihanna. Naba niteguye no
kumuzanira ikawa. Icyo yangira cyose nakora.”
Ayra Starr
yagaragaje ko yiteguye gukora akazi ako ari ko kose kugira ngo abone amahirwe
yo gukorana na Rihanna, ibintu bigaragaza uburyo amufata nk’icyitegererezo
gikomeye mu muziki.
Si ubwa
mbere Ayra Starr atangaje ko Rihanna ari we wamuhaye imbaraga zo gukunda
umuziki. Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yavuze ko
Rihanna ari icyitegererezo cye kuva akiri umwana.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko uburyo Rihanna yubatse izina rye ku rwego mpuzamahanga
ndetse akabasha guhuza umuziki n’ubucuruzi ari ibintu byamuhaye imbaraga zo
gukurikira inzozi ze.
Ayra Starr
ni umwe mu bahanzi b’abagore bagezweho muri Afurika muri iki gihe, aho
indirimbo ze zikomeje gukundwa cyane ku mbuga zitandukanye zicururizwaho
umuziki.
Nubwo
akomeje gutera imbere mu mwuga we, uyu muhanzikazi agaragaza ko agishaka kurinda
ubuzima bwe bwite, cyane cyane ku bijyanye n’urukundo, kugira ngo atavanga
cyane ubuzima bwe bw’umuziki n’ubuzima bwite.
Like This Post? Related Posts