• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi  Kevin Kade uri mu bakozwe cyane  muri iyi minsi  hano mu Rwanda yatangaje ko yasubitse ibitaramo  bigera kuri  3 yari amaze igihe yamamaza ku mugabane w’Uburayi .

Uyu  muhanzi nyuma yo gusubika ibyo  bitaramo yahishuye ko agiye kwerekeza  muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu bikorwa bye bya muzika bisanzwe

Yagize Ati “Nahagaritse ibitaramo byanjye by’i Burayi, ahubwo ngiye kujya muri Amerika mu cyumweru gitaha.”

Kevin Kade ahamya ko mu bigiye kumujyana muri Amerika muri gahunda zo kurangizanya ibiganiro na sosiyete ya Empire basanzwe bakorana mu gucuruza imiziki ye.

Ibitaramo by’i Burayi yahagaritse byo byari byitezwe ko bizatangizwa n’icyo yateganyaga gukorera mu Budage ahitwa Hannover ku wa 16 Gicurasi 2026, icyakora akaba yanateguraga n’ibindi birimo ibizabera mu Bufaransa, muri Pologne n’ahandi hanyuranye.

Mbere yo kwerekeza muri Amerika, Kevin Kade yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Ndi ready’ avuga ko yafatiye amashusho muri Namibia ikamutwara arenga miliyoni 30Frw yishyuriwe na Jimmy Muyumbu.

Kevin Kade biteganyijwe azagaruka  i Kigali mu kwezi kwa Gatandatu  muri Kamena aje gutangire imyiteguro y’ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ azasoza ku wa 1 Kanama 2026 ahita asubira mu bindi bizabera i Burayi.

Kevin Kade kugeza ubu uri mu bagezweho mu muziki afite indirimbo nka ‘Sikosa’, ‘Munda’, ‘Nyanja’, ‘Pyramid’ n’izindi zirimo ‘Nyiragongo’ aherutse gusohora mu minsi ishize.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments