• Imyidagaduro / IBITARAMO

Ibirori bya  Zacu Gala  Bimaze kumenyerwa  ko  ryitabirwa n’abakomeye muri  Sinema nyarwanda  ndetse no muri Muzika  bitegurwa na Zacu Entertainment  bigiye kongera  kwizihizwa  Ku nshuro ya Gatatu .

Binyuze mu butumwa  Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwanyujije  ku mbuga  nkoranyambaga  bwateguza Abakunzi ba Sinema  Nyarwanda kuzirikana itariki  bizabera  mu mpera  z’Uyu mwaka .

Umwaka ushize ubwo  ibyo  birori byabaga ku nshuro yabyo  ya Kabiri  Muri  M  Hotel ,Misago Nelly Wilson washinze Zacu TV akaba n’Umuyobozi Mukuru wa  Zacu Entertainmeny mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rugeze ahantu ho kwishimira, ko imbogamizi igihari ari ubushobozi bukiri buke ndetse nta n’amashuri ya sinema ari mu Rwanda.

Yavuze ko kuri iyi nshuro ibi birori byari bitandukanye n’ibyabanje. Ati “Ubushize twatumiye abantu twakoranye nabo nka Zacu, ariko ubu twashakaga ubufatanye hagati y’abahanzi, abo muri sinema n’abayobozi. Twatumiye abantu bashobora kuzahura uruganda rukazamuka. 

Muri  ubwo butumwa  ‘Zacu Entertainment’ bwatangaje ko ibi birori bya ‘Zacu Gala’ bizaba ku wa 18 Ukuboza 2026, ndetse bikazarangwa n’impinduka zirimo kuba n’abafana bazahabwa amahirwe yo kubyitabira.

Gusa aya makuru  y’uko abafana bashobora kuzahabwa uburyo  bwo  kwitabira ibyo birori  byitabirwa n’abakinnyi ba Sinema Nyarwanda bakundwa atarajya hanze  neza  ,amakuru  dukesha bamwe mu bari hafi cyane  na Zacu Entertainment  badutangarije ko  iyo gahunda iri gutegurwa neza  kugira bazashyirirweho  uburyo nabo kwitabira ibyo  birori biba  biryoheye  Ijisho .

Kuri iyi nshuro abifuza kwitabira ibi birori bazahabwa uburyo bwo kwishyura amafaranga azabahesha ubutumire, icyakora bakazasabwa kuzaba bujuje amategeko n’amabwiriza y’ibi birori.

Uretse iki ubuyobozi bwa Zacu Entertainment burifuza kongera umubare w’ibyamamare batumira ndetse bakongeraho no gushyiraho abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira.

Ibi birori byatangiye mu 2024, bikaba byaratangiye bihuza abakinnyi ba sinema bakoranye na ‘Zacu Entertainment’ bishimira uko umwaka wagenze.

Zacu Entertainment ni imwe mu nzu zitunganya filime, séries na gahunda z’imyidagaduro zikomeye mu Rwanda. Yashinzwe hagati ya 2016 na 2017 na Producer Wilson Misago, nyuma iza kugurwa na CANAL+ Group mu mwaka wa 2022.

Aho  kugeza  ubu imwe mu bikorwa by’ingenzi Zacu Entertainment yakoze kuva yatangira harimoGutunganya séries zakunzwe cyane mu Rwanda nka: Seburikoko,City Maid ,Indoto ,Ejo Si Kera ,The Bishop’s Family ,Ishusho ya Papa

Nyuma yo kugurwa na CANAL+, Zacu yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugeza ibihangano nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no gushyigikira umuyoboro wa televiziyo w’Ikinyarwanda.







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments