Uko
iminsi ishira niko ubukire bw’ibyamamare bigenda bihinduka ku ku rutonde
rw’ibitunze amafaranga menshi aho bigenda bitungurana cyane kugira ngo
hamenyeyekanye uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bakize
kurusha abandi biturutse ku mafaranga baba barakoreye muri
uwo mwaka .
Uyu mwaka
nkuko tubikesha ikinyamakuru Forbes Magazine gikunda gusohora intonde
zitandukanye z’abakire ba mbere kw’isi batunze agatubutse kurusha
abandi cyatangaje izina ry’icyamamare cya mbere gituze amafaranga menshi muri
uyu mwaka wa 2026 haba mu muziki, filime, ishoramari ry’ubwenge,
ndetse n’izindi business zitandukanye hanze y’umuziki.
Nyuma yo
kubona urwo rutonde rw’ibyamamare bitunze agatubutse kurusha abandi
muri uyu mwaka BTN Rwanda yabateguriye urw’ibyamamare bya
mbere icumi bitunze agatubutse
1.Steven
Spielberg
Steven
Spielberg ni Umunyamerika w’imyaka 79 ari mu bashinze studio ya
DreamWorks ndetse akaba ari umwe mu bayoboye filime zinjiza menshi mu mateka,
ni we wa mbere ku rutonde rw’ibyamamare bikize ku isi muri 2026.
Spielberg
akomeza kubona inyungu ku buri tike igurwa mu mishinga ya Universal theme
parks, kubera filime ze zakunzwe cyane nka Jaws, Jurassic Park na Indiana
Jones.
Filime ye nshya, Disclosure Day, iri ubwoko bwa sci-fi thriller, iteganyijwe gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.uyu musaza afite Umutungo ungana na Miliyari 7.1 $
2.George
Lucas
George Lucas
w’imyaka 81n’umwanditsi w’amafilime akaba n’umuhanga wateje imbere Star Wars na
Indiana Jones, ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ibyamamare bikize ku isi
muri 2026.
Mu 2012,
Lucas yagurishije Lucasfilm, sosiyete ye y’amafilime, kuri Disney ku gaciro ka
$4 miliyari mu mafaranga n’imigabane. Nyuma y’aho, yagiye mu kiruhuko kinini mu
gukora filime.
Kuri ubu, Lucas yibanda cyane ku gukora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no ku mushinga w’Lucas Museum of Narrative Art, uteganyijwe gufungurwa i Los Angeles uyu mwaka. Afite umutungo wa Miliyari 5.2$
3.Michael
Jordan
Michael
Jordan w’imyaka 63 ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka
baranamamara cyane muri NBA, ari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’ibyamamare
bikize ku isi muri 2026.
Nubwo
umushahara we mu gihe yakinagana muri NBA wageze ku $90 miliyoni gusa, Jordan
yinjije arenga $2 miliyari (nta misoro) binyuze ku bufatanye n’ibigo bikomeye
nka Nike, Hanes, na Gatorade.
Mu 2023, yaguze imigabane myinshi mu ikipe ya Charlotte Hornets ikina muri NBA ku gaciro ka $3 miliyari, ariko bivugwa ko agifite igice gito cy’ishoramari muri iyo kipe ,afite umutungo wa Miliyari 4.3$
4.Vincent
McMahon
Vince
McMahon w’imyaka 80 ni umuyobozi w’ikigo cy’imikino njyarugamba
izwi nka Kaci ubusanzwe yitwa World Wrestling Entertainment (WWE) ,
yagize uruhare mu guteza imbere umukino wa WWE uva ku rwego rw’akarere
ugera ku rwego rw’isi yose.
Yatangiye
akorana n’ikigo cy’umubyeyi we gito mu 1972, akigura mu myaka 10 yakurikiyeho,
ndetse agishyira ku isoko mu 1999.
Mu 2023,
McMahon yahuje WWE na UFC ashyiraho TKO Group Holdings mu masezerano ya $21
miliyari. Ariko yaje kuva ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa TKO mu
2024 kubera ibirego byo gufata abagore ku ngufu nubwo ibyo
aregwa byose yaje kubihakana . Uyu musaza afite umutungo ungana na
Miliyari 3.6$
5.Oprah
Winfrey
Oprah
Winfrey w’imyaka 72 izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu
kiganio cye cyinyura kuri televiziyo cyitwa talk show cyakunzwe cyane ,
yamamaye ku myaka 25 kugeza mu 2011ariko yameneykanye cyane mu
itangazamakuru ryanamwijirije amafaranga menshi
Winfrey
yashoye igice cy’inyungu yavuye mu kiganiro cye ndetse n’amafilime yakoranye na
Harpo Productions, nka The Color Purple, Beloved, na Selma, mu ishoramari
ry’imitungo itandukanye.
Uyu mutungo we ukomatanyije urimo inyubako zirenga cumi n’ebyiri ndetse n’ubutaka bwa hegitari 850 muri Hawaii, bigaragaza uburyo yubatse impano ye mu buryo bw’ubukungu.Afite umutungo wa Miliyari 3.2 $
6.Jay-Z
Jay-Z
w’imyaka 56 ni umuhanzi w’icyamamare mu njya hip-hop, yabaye
umuhanzi wa mbere muri Hip Hop watunze Miliyari mu mwaka wa 2019 kuva
icyo gihe yikubye inshuro hafi eshatu umutungo we, cyane cyane kubera ubucuruzi
bwe bw’ibinyobwa by’inzoga.
Mu 2021,
yagurishije 50% by’ikirango cy’inzoga Armand de Brignac (cyamamare nka Ace of
Spades) ku kigo gikomeye cy’imyenda n’ibicuruzwa by’agaciro, LVMH.
Mu 2023, kandi yagurishije igice kinini cy’inyungu ze mu kirango cy’inzoga ya
D’Usse ku kigo cya Bacardi.afite umutungo ungana na Miliyari 2.8 $
7.Taylor
Swift
Taylor Swift
w’imyaka 36 ni umuhanzikazi, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa
Filime wamenyekanye mu njyana ya Pop yatuze miliyarideri mu
mwaka wa 2023 nyuma y’ibitaramo yakoze byazengurutse yise
Eras Tour ndetse ukongera n’umutungo w’indirimbo .
Uyu muhanzikazi umutungo we ubarwa mu buryo bukurikira: $1 miliyari y’inyungu yavuye mu royalties no mu rugendo rwa muzika, $900 miliyoni agaciro k’indirimbo zose afite, ndetse n’imitungo itandukanye y’ubutaka $100 miliyoni.
8.Kim
Kardashian
Kim
Kardashian ufite imyaka 45 ni umunyamideli yamenyekanye cyane
mu myaka yashize binyuze mu kiganiro kivuga inkuru mbarankuru
z’ukuri kiziwi nka Keeping Up with the Kardashians
akorna n’abavandimwe be .
Uyu mugore wari warashakanye na Kanye West ubutunzi bwe bwamuzamuye kugeza mu cyiciro cy’aba miliyarideri cyaurutse ku bucuruzi bw’imyenda y’ubwoko bwa Shapewear na Skims bazamutse kugera ku gaciro ka Miliyari 5 z’amadorali mu ishoramari ryakozwe muri 2025. Afite umutungo wa Miliyari 1.9 $
9.Peter
Jackson
Peter
Jackson ufite Imyaka 64 akab akomoka muri Nouvelle-Zélande yamenyekanye
cyane cyane nk’umuyobozi w’amafilime wa The Lord of the Rings na The Hobbit
trilogies. Yatunze miliyari bwa mbere mur 2021, nyuma yo kugurisha igice
cy’ikigo gikorara ikoranabuhanga ryifashishwa muri Filime kizwi
visual effects, W?t? FX, kuri Unity Software ku gaciro ka $1.6 miliyari
mu mafaranga n’imigabane.
Uyu mugabo Jackson ateganyijwe kugaruka muri filime yamumenyekanishije muri uyu mwaka nk’uwakoze filime ye nshya The Lord of the Rings: The Hunt for Gollum. Afite umutungo wa 1.9 $
10.Magic
Johnson
Magic
Johnson w’imyaka 66 yinjije hafi $40 miliyoni gusa mu mushahara wose mu gihe
yakinaga muri NB , na $4 miliyoni ku mwaka mu bikorwa byo kwamamaza, cyane
cyane ubwo yakinaga muri Los Angeles Lakers mu myaka ya 1980.
Kuri ubu,
Johnson ni umufatanyabikorwa mu makipe ane y’umwuga, arimo Los Angeles Dodgers
na Washington Commanders, ariko umutungo we munini uturuka ku gice afite mu
kigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima cya Equitrust, gifite umutungo wa hafi $34
miliyari, yayoboye kuva mu 2015. Kugeza ubu atunze akayabao ka 1.6 $
Like This Post? Related Posts