Umuririmbyi
w’icyamamare muri Nijeriya , Timaya wanakoranye n’indirimbo n’itsinda rya Urban
Boys yateje impaka nyuma y’uko agaragaye
mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko byaba byiza kubyara
abana utarashyingiranywe.
Mu mashusho
yashyizwe kuri internet, Timaya mu kiganiro yagiranye na na Paul Okoye wahoze
muri P Square bagira inama mugenzi wabo, Phyno, ku bijyanye
n’ubukwe.
Ibi byateje
ibibazo bikomeye cyane ku bari aho
ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batumvikanye n’icyo Timaya yavuze
ku bukwe.
Timaya ni se
w’abana bane b’abakobwa n’abahungu batatu batandukanye. Abana be babiri ba
mbere, Emmanuella na Gracey, ni bo yabyaranye Barbara Fumnaya Nwaokolo; umuhungu we, Emmanuel,
yamubyaranye na Tamar; naho umwana we
muto Maya we yamubayaranye na Dunnie Onasanya.
Mu kiganiro
na Naija FM mu 2024, Timaya yavuze ko akiri mu myaka ye ya 40 atarashyingiranwe
kuko atigeze yishimira ubukwe. Yongeyeho ariko ko ashobora guhindura
ibitekerezo bye mu bihe bizaza.
Like This Post? Related Posts