Umuhanzi
Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austine umaze iminsi mike asezeye mu
itangazamakuru yateguje indirimbo nshya aca amarenga ko ashoboro kureka umuziki
mu minsi izaza.
Mu butumwa yashize ku mbuga ze nkoranyambaga yanditse amagambo
atuma abantu batekereza ko umuziki na wo yaba agiye kuwureka ubwo yateguzaga
indirimbo ye nshya yise ‘Ibaruwa’.
Uncle
Austine yasangije agace gato k’iyo ndirimbo maze ashyiraho amagambo agaragaza
ko yaba arimo gutekereza kureka umuziki amaze
imyaka myinshi akora .
Yanditse
ati: “Mbere y’uko na Micro y’umuziki nyitekerezaho Kabiri…, mureke mbe mbahaye
kamwe mu gihe ngitekereza.”
Ibi bije
bikurikira ubutumwa yasangije abakunzi be tariki 26 Gashyantare 2026, amenyesha
abamukurikiraga kuri radio ko abaye ahagaritse itangazamakuru.
Icyo gihe
yaranditse ati: “Radiyo ndagukunda kandi nagukundaga kuva kera mu buzima
bwanjye, uri igice cy’ubuzima bwanjye kandi bizahora bityo, ariko ngiye
gushyira ibitekerezo byanjye kure yawe by’igihe runaka. Kuri buri wese Austin
ntakiri kuri radio.”
Ibyo nibyo
byatumye abenshi mu bamurikira bakeka ko nyuma yo gutekereza Kabiri nk’uko
yabyanditse koko azahagariki umuziki maze batangira kumwandikira bamusaba
kureka ibyo bitekerezo.
Mu
bitekerezo byinshi yahawe
nabakurikira umuizki hafi barimo Muyoboke Alex bagize bati: “Mikoro ya muzika ni icyorezo utapfa
gukira twihere, ibindi ubireke papa.”
Uwitwa
Tuyiringire Milliam yanditse ati: “Oyaaaaa! Ntaho wajya! Guma hano tugufite
dufite imiziki.”
Ibaruwa ni
indirimbo agaragaza ko yayanditse igamije gufasha abantu baba bafite abo
bakundaga bakaza gutandukana ariko bakibakunda.
Yanditse
ati: “Akaririmbo k’umuntu wakunze akaba yaragiye ariko ukaba ukimukunda.”
Amakuru
agaragara ku rubuga rwa Music in Africa, yerekana ko Uncle Austin amaze imyaka
16 akora umuziki kuko yawutangiye mu 2010, kuva ubwo akaba amaze kugira Alubumu
4 ndetse yaranagiye afasha abahanzi batandukanye kumenyekana.
Like This Post? Related Posts